RFL
Kigali

Umugabo yahaye umugore we impano y’amafaranga nyuma aza kumubwira ko ari yo aza kwishyura ubukode bw’inzu babamo

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:16/04/2022 22:21
0


Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umugore yatangaje abatari bacye. Muri aya mashusho umugore yatunguwe no guhabwa amafaranga n’umugabo we wamushimiraga ko amufasha gukora akazi gatandukanye ko mu rugo ariko nyuma uyu mugore yaje gusanga aya mafaranga yari aziko ari impano yahawe ari ayo kwishyura ubukode bw’inzu.



Ku munsi w’isabukuru y’igihe bamaze bashyingiwe, umugabo yatunguye umugore we ashyira inoti z’amadolari ijana ($100) ahantu hatandukanye mu nzu ndetse kuri buri note ashyiraho amagambo yo kumushimira.

Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram yerekanaga uyu mugore atembera mu nzu agenda afata izi note umugabo we yari yashyize mu byumba bitandukanye mu nzu ari na ko agenda asoma amagambo yanditse ku dupapuro twari kuri buri noti.

Nyuma yo kugera ku noti ya nyuma nibwo uyu mugore yaje kumenya ko aya mafaranga atari impano nkuko yabyizeraga mbere y’uko atangira kuyafata.

Udupapuro uyu mugabo yashyize kuri izi noti hari handitseho amagambo ashimira umugore we kuba yakoze isuku mu nzu, kuba yahinduriye umwana pampex, kuba yagiye guhaha, gusasa uburiri ndetse no kuba yatetse amafunguro ya mu gitondo.

Uyu mugore yafataga izi note afite ibyishimo ariko aza kugera ku note ya nyuma asanga hariho agapapuro kanditseho ngo: “Isabukuru nziza! Ndakwinginze ukoreshe aya mafaranga wishyura ubukode bw’inzu.”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye aya mashusho, mu bitekerezo bitandukanye batanze bavuze ko batunguwe cyane nibyo uyu mugabo yakoze ndetse n’uburyo yakoresheje aha uyu mugore we aya mafaranga.

REBA VIDEO:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND