RFL
Kigali

Hakozwe akuma gashyirwa mu mubiri kazafasha abantu kwishyura bakoresheje ikiganza

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:16/04/2022 13:22
0


Kompanyi y’Abongereza n’Abanyapolonye yitwa Walletmor mu rwego rwo gufasha abantu mu kwishyura ibicuruzwa na serivisi zitandukanye bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi, yakoze akuma gashyirwa mu mubiri (Microchip Impant) kazafasha abantu kwishyura bakoresheje ikiganza gusa.



Aho ikoranabuhanga rigeze ntabwo bikiri ngombwa kugendana amafaranga mu mufuka ugiye guhaha ku isoko cyangwa se kwishyura serivisi runaka.

Mu rwego rwo korohereza abantu hagiye havuka ikoranabuhanga ritandukanye rifasha abantu kwishyura, aha twavuga nko gukoresha amakarita ndetse na telefone ngendanwa.

Uretse ubu buryo bwo kwishyura bwari bumenyerewe cyane muri iyi minsi ndetse bukoreshwa n’abatari bake hirya no hino ku Isi hari kompanyi yitwa Walletmor itifuza ko wakongera no kugendana ikofi mu mufuka cyangwa se udukapu dutwo dukoresha n’igitsina gore ahubwo ukazajya ubigendana mu mubiri wawe.

Muri urwo rwego iyi kompanyi yakoze akuma gashyirwa mu mubiri kakazafasha abantu kwishyura bakoresheje ikiganza gusa nyuma yo gushyirwamo aka kuma mu mubiri.

Aka kuma gafite ingano nkiy’intete y’umuceri kamaze kugera ku isoko kakaba kari kugura $300 (305,100 Frw) maze nyuma kagashyirwa mu mubiri. Iyi kompanyi yatangaje ko imaze kugurisha utu twumwa turenga 500.

Walletmor yakoze aka kuma yatangaje ko nyuma y’uko kazaba kamaze kugera mu mubiri kakemererwa gutangira gukora, uwagashyizwemo bizamufasha kwishyura hirya no hino ku isi ndetse ko icyo azajya akora ni ukwegereza ikiganza cye ku mashini zisoma amakarita akoreshwa mu kwishyura maze agahita yishyura ibicuruzwa cyangwa serivisi akeneye.


Nyuma yo gushyirwa mu mubiri aka kuma gatangira gukora

Aka kuma kazafasha mu kwishyura ibicuruzwa ndetse na serivisi zitandukanye

Iyi kompanyi yakomeje ivuga ko magingo aya abantu 200 aribo bamaze gushyirwamo utu twuma mu mibiri yabo. Amakuru dukesha ikinyamakuru Fox 10 News avuga ko iyo aka kuma kamaze kugera mu mubiri kadakenera bateri kugira ngo gakore.

Src: FOX10News & Firstpost






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND