RFL
Kigali

Umugore w’imyaka 50 y’amavuko agiye kwibaruka umwuzukuru we nyuma yo gutwitira umukobwa we

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:15/04/2022 11:25
0


Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haravugwa inkuru y’umugore witwa Chalise Smith w’imyaka 50 y’amavuko, uri kwitegura kwibaruka umwuzukuru we nyuma yo gutwitira umukobwa we w’imyaka 24 y’amavuko ufite uburwayi butuma atabyara.



Uyu mugore Chalise Smith w’abana umunani utuye muri leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gufasha umukobwa we akemera kumutwitira ubu ari kwitegura kwibaruka umwuzukuru we.

Kaitlyn Munoz w’imyaka 24 y’amavuko akaba n’umukobwa w’uyu mugore, abaganga bamubwiye ko afite uburwayi butuma atabasha kubyara.

Mu mwaka 2019 nibwo Kaitlyn yafashwe n’uburwayi bwitwa Sjogren’s Syndrome bwatumye bimwe mu bice by’imyanya myibarukiro ye yangirika bituma atazaba akibasha kubyara, ibintu byamubabaje cyane kuko akunda abana cyane nkuko yabitangaje.

Mbere yo gufatwa n’ubu burwayi, hakoreshejwe uburyo bwa IVF (In vitro fertilisation) bukorwa hahuzwa intangangabo n’intangangore muri laboratwari nyuma gutwita bigakomereza muri nyababyeyi, Kaitlyn utuye mu mujyi wa El Paso, muri leta ya Texas yibarutse umwana we w’imfura (Umuhungu) ubu ufite imyaka ibiri y’amavuko.


Kaityln n'umubyeyi we Chalise


Aritegura kwibaruka ubuheta bw'umukobwa we akaba n'umwuzukuru we

Chalise Smith umubyeyi wa Kaityln nyuma yo kubona umukobwa we nta yandi mahirwe afite yo kongera kubyara undi mwana, yaje gufata icyemezo cyo kumutwitira. Uyu mugore yaje kubwira umukobwa we ko yifuza kumufasha kubyara undi mwana biramutungura cyane.

Nyuma nibwo hakoreshejwe uburyo bwa IVF maze uyu mugore aza gutwita, ndetse ubu aritegura kwibaruka umwana w’umukobwa muri Gicurasi akaba ubuheta bw’umukobwa we ndetse akaba n’umwuzukuru we.

 Src: Dailymail





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND