Kigali

#Kwibuka28: Miss Muheto yasabye urubyiruko kwenyegeza urumuri rw'ubumwe

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:7/04/2022 9:14
0


Nyampinga w'u Rwanda 2022, Miss Nshuti Divine Muheto yageneye abanyaRwanda ndetse n’isi yose muri rusange ubutumwa bujyanye n'ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Ni ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda, aho uyu mukobwa yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano adakwiye kugaruka, avuga ko nk’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bafite inshingano zo gukomeza kwenyegeza urumuri. 

Muri ubwo butumwa yagize ati: ’’None tariki 07 Mata 2022, turatangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igihe twibuka abacu bishwe bazira uko baremwe, Jenoside ni amahano adakwiye kugaruka i Rwanda.’’

Muheto kandi yabwiye abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakomeza kwenyegeza urumuri rw’ubumwe no kwiyubaka kw’abanyaRwanda.

Miss Muheto Nyampinga w'u Rwanda 2022

Agira ati: ’’Twe nk’abavutse nyuma ya Jenoside, dufite inshingano ikomeye yo gukomeza kwenyegeza urumuri rw’ubumwe no kwiyubaka kw’abanyarwanda.’’ Asoza agira ati: ’’Dukomeze dusigasire indangagaciro tuvoma mu muco dusangiye. Twibuke Twiyubaka.’’

Ubutumwa Miss Muheto yageneye abanyarwanda muri ibi bihe byo #Kwibuka28


Miss Muheto yasabye urubyiruko gukomeza kwenyegeza urumuri rw'ubumwe mu Banyarwanda








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND