RFL
Kigali

“Natakaje Umwanya wanjye”-Umugore yatandukanye n’umugabo we nyuma yo kwigurira impeta y’ubukwe, akanatanga amafaranga yose yakoreshejwe mu bukwe

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:5/04/2022 12:19
0


June Katei Reeves, umugore wo mu gihugu cya Kenya yatangaje ko yicuza kuba yaramaze imyaka itari mike ari mu rukundo n’umugabo we baherutse gutandukana. Uyu mugore watandukanye n’umugabo we hashize igihe gito barushinze, yavuze ko ariwe watanze amafaranga yose yakoreshejwe mu bukwe bwe bigera n’aho yigurira n’impeta y’ubukwe.



Uyu mugore yavuze ko yicuza kuba yaramaze imyaka 9 yose akundana n’uwahoze ari umugabo we, ndetse ko gutandukana kwabo kwaturutse ku makimbirane bagiranye yaje no gutuma batandukana hashize amezi ane gusa basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore.

Mu kiganiro uyu mugore June Katei Reeves aherutse kugirana n’umunyakamuru, yavuze ko nyuma yo kubana n’umugabo we ariwe wamenyaga buri kimwe cyose gikenewe mu rugo rwe, ndetse ko atarabana n'uyu mugabo ariwe wamufashaga.

June yakomeje avuga ko uretse kuba ariwe wari utunze urugo wenyine, ari nawe watanze amafaranga yose yakoreshejwe mu bukwe bwe kugera n’aho ariwe wiguriye impeta y’ubukwe.

Uyu mugore yabwiye umunyamakuru ko yahuye n’uyu wahoze ari umugabo we mu mwaka wa 2009 akiga muri kaminuza, maze nyuma yaho baza gukundana imyaka icyenda yose.

Aba bombi bafitanye umwana w’umukobwa, nyuma yo kubana baje gutandukana mu mwaka wa 2018. Mu mwaka wa 2020 baje kongera gusubirana, ndetse baza no gushyingiranwa mu Ukuboza 2020. 



June Katei yatangaje ko yicuza imyaka 9 yose yamaze akundana n'uwahoze ari umugabo we 

Ubwo June n’umugabo we bari mu kwezi kwa buki bagiranye amakimbirane, yatumye bongera gutandukana nyuma y’amezi ane gusa basezeranye kubana akaramata. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND