RFL
Kigali

Umugabo yagongesheje imodoka igura asaga Miliyoni 333Frw mu nzira ava kuyigura

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:4/04/2022 18:46
0


Mu Bwongereza haravugwa inkuru y’umugabo wagongesheje imodoka ya Ferrari 488 yari amaze kugura asaga Miliyoni 333 Frw. Iyi mpanuka yatumye iyi modoka ihenze yangirika yabaye uyu mugabo amaze gukora urugendo rwa 3.2 Km ava aho yari amaze kuyigurira.



Amakuru yatangajwe na Polisi yo mu mujyi wa Derby mu Bwongereza aho iyi mpanuka yabereye avuga ko iyi modoka yaguzwe mu gitondo cyo kuwa Gatanu w’icyumweru dusoje, taliki 1 Mata 2022 maze iza kwangirika nyuma yo kugongeshwa na nyirayo ubwo yavaga aho yaguriwe.

Uyu mugabo wari umaze gukora urugendo rw’iminota mike avuye aho yaguriye iyi modoka, ubwo yari mu muhanda atashye amaze kuyishyura yaje gukora impanuka yatumye iyi modoka yangirika. Amakuru avuga ko nta muntu n'umwe wigeze akomereka ubwo iyi mpanuka yabaga.


Yagongeshejwe na nyirayo mu nzira ava kuyigura


Yari imaze gukora urugendo rw'iminota mike ivuye aho yaguriwe

Iyi modoka yari imaze kugurwa £250,000 ni ukuvuga agera 333,612,866 Frw yakoze impanuka imaze gukora urugendo rwa 3.2 Km gusa. Amafoto yashyizwe hanze na Polisi yo mu mujyi wa Derby yerekanaga iyi modoka iri mu muhanda igice cyayo cy’imbere bigaragara ko cyangiritse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND