Urugamba rw’intambara iri hagati y'u Burusia na Ukraine rugeze mu mahina. Kuri ubu abatuye Isi bose bari kurwana iyi ntambara mu buryo bamwe bazi ndetse abandi bari kuyirwana mu buryo batazi. Perezida wa Ukraine, Zelenskyy arifuza ko Perezida wa USA, Joe Biden yaba umuyobozi w’Isi yose nk'igisobanuro cy'amahoro.
Kuri uyu munsi
wa none amagana y’abaturage bo muri Ukraine bamaze kwamburwa ubuzima ndetse
abandi bava mu byabo kubera intambara iri hagati y’iki gihugu n'abaturanyi babo ari bo Abarusiya. Iyi ntambara ikomeje kuba ikibazo ndetse no guteza
akaga muri rubanda hirya no hino ku Isi.
Intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine, ni kimwe mu bikorwa byakanguye abatuye Isi cyane
ko benshi batari barigeze batekereza ko mu kinyejana cya 21 hari igihugu
cyatekereza gushoza intambara yeruye ku kindi gihugu. Gusa Putin uyobora u Burusiya
yongeye kwereka Isi ko ntakidashoboka kandi ko buri kimwe kibaho kiba gifite
impamvu.
Kuwa Gatatu w'iki cyumweru ni bwo Perezida wa Ukraine yatanze imbwirwa ruhame hifashishijwe ikoranabuhanga aho yari ari gusaba ubutegetsi bwa Amerika guhagarika kubohozwa kwa Ukraine. Yavuze amagambo yari yuzuyemo gutazaba ari na bwo yasabye Joe Biden ko yaba umuyobozi w’Isi. Ibi byaje no kunyura Perezida Joe Biden nyuma yo kumva aya magambo asingizwa, ahita agenera inkunga ya Miliyoni $800 igihugu cya Ukraine.
Perezida w'igihugu cya Ukraine ubwo yahaga imbwirwa ruhame abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Zelenskyy
uyobora Ukraine acyeza Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yagize ati: ”Uri umuyobozi w’igihugu kandi igihugu cyawe kirakomeye. Ndakwifuriza
kuba umuyobozi w’Isi. Kuba umuyobozi w’Isi bisobanuye kuba umuyobozi w'amahoro”.
Aya magambo
yanyuze amatwi ya Joe Biden bimutera guhita atanga miliyoni zigera kuri 800
z’amadorali y’Amerika yo gukaza ingamba z'ubwirinzi ku bitero by’urufaya igihugu
cy’u Burusiya kiyobowe na Putin kiri kohereza umunsi ku wundi kuri Ukraine. Aya
mafaranga aje asanga andi miliyoni $200 Amerika yari iherutse guha iki
gihugu mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu igisirikare cya Ukraine.
Nyuma y'ibi byatangajwe na Joe Biden, igisirikare
cya America nacyo cyemeye ko kigiye gutera inkunga Ukraine kikayiha indege
zitwara (Drones) zigera ku Ijana. Ubwo umukuru w’igisirikare yatangazaga ibi, yabajijwe niba izi ndege zizaba ari iz'intambara cyangwa ari iz'ubutasi, asubiza asa n'uzimiza avuga ko ari indege zikoresha mu gukoma
imbarutso, gusa ubwo yavuga ibi yirinze kubisobanura neza.
Src: npr
TANGA IGITECYEREZO