Miss Uwicyeza Gisagara Landrine yerekeje mu Mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria aho yaserukiye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Golden.
Uyu mukobwa yahagurutse ku kibuga cyโindege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana saa tanu kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022.
Yaherekejwe nโabakobwa barimo Murekatete Stella
Matutina uhataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022. Asanzwe afite ikamba rya Miss Tourism World Rwanda-Tourism.
Irushanwa Miss Africa Gloden Uwicyeza
yitabiriye ryagombaga kubera mu gihugu cya Turkey mu Ukuboza 2021 risubikwa
kubera icyorezo cya Covid-19.
Icyo gihe ryarasubitswe, ndetse
abaritegura batangaza amatariki mashya nโaho iri rushanwa rigomba kubera.
Ryatangiye kuri uyu wa 24 Gashyantare
2022 rikazasozwa tariki 7 Werurwe 2022 ribera muri Nigeria.
Uwicyeza ni we wegukanye ikamba rya Miss African Golden Rwanda 2021 mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021, bimuhesha amahirwe yo guserukira u Rwanda mu irushanwa Miss Africa Golden.
Uwicyeza yerekeje i Lagos aho yitabiriye irushanwa Miss Africa Golden
Miss Uwicyeza asaba Abanyarwanda gukomeza kumushyigikira
Uwicyeza yaherekejwe nโabarimo Stella Matutina [Uri uburyo] uhatanye muri Miss Rwanda 2022
Miss Ndekwe Paulette [Uri ibumoso] utegura irushanwa Miss Global Beauty Rwanda ari kumwe na Uwicyeza Landrine
TANGA IGITECYEREZO