Uwase Rehema uzwi nka Tracy muri filime ‘Impanga’ iri mu zikunzwe mu gihugu ni umwe mu bakobwa 190 biyandikishije guhagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.
Uwase ni umuvandimwe w’umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Jeannette, wamamaye nka Diane muri filime City Maid.
Bahavu ni
we ufite mu biganza filime ‘Impanga’ itambuka kuri shene ya Youtube no kuri
Televiziyo Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariiki 12 Gashyantare 2022, ijonjora rya Miss Rwanda 2022 ryakomereje kuri Hill Hotel i Remera, mu bakobwa 117 nibo bageze ahabereye ijonjora rya Miss Rwanda 2022 harimo na Uwase Rehema murumuna wa Bahavu.
Imbere y’Akanama Nkemurampaka, Uwase Rehema
yavuze ko yakuze ashaka kwitabira Miss Rwanda, abazwa impamvu yatinze asubiza
ko yari akiri mu mashuri yisumbuye.
Uyu mukobwa yavuze ko ab’iwabo bakundaga
kumubwira ko ashoboye, bituma yumva ko igihe kigeze kugira ngo yitabire
irushanwa rya Miss Rwanda.
Rehema [Tracy] yavuze aramutse abaye
Miss Rwanda 2022 yashyira mu bikorwa umushinga we wo guhuriza hamwe abana b’abakobwa
akajya abashakira imashini zo kudoda.
Rehema wari wambaye nimero 40 yavuze
ko azanashyiraho ‘website’ izafasha abo bakobwa. Yavuze ko azibanda ku bakobwa
bacikirije amashuri, kandi ngo azagera muri buri Ntara.
James Munyaneza yavuze ko atumva neza uyu mushinga, Tracy agerageza gusobanura neza uyu mushinga we ariko amubwira ko atakiri kuwumva neza. Miss Mutesi Jolly na Evelyne Umurerwa bamuhaye ‘NO’.
Uwase yavuze ko afite umushinga wo
guhuriza hamwe abakobwa bacikirije amashuri akabigisha kudoda
Uwase yavuze ko yakuze ashaka kuba
Miss Rwanda atinzwa no gusoza amashuri yisumbuye
Uwase ni Murumuna wa Usanase Bahavu
Jeannette ufite filime yitwa ‘Impanga’ bakinamo
Evelyne Umurerwa na Miss Mutesi Jolly
bamuhaye ‘NO’ kubera ko umushinga we utumvikanye neza
REBA AGACE GASHYA KA FILIME ‘IMPANGA’ UWASE REHEMA ‘TRACY' YAKINNYEMO
TANGA IGITECYEREZO