Kigali

Imyambarire idasanzwe yaranze imurika ry'imideli rya Paris Fashion Week 2022-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/01/2022 8:07
0


Ibirori by'imurika ry'imideli rizwi ku izina rya Paris Fashion Week rirarimbanije, aho rigeze mu cyumweru cya kabiri. Ibi birori bikaba bikomeje kurangwamo imyambarire idasanzwe y'ibyamamare n'abanyamideli babyitabiriye.



Paris Fashion Week ni ibirori by'imurika ry'imideli biba buri mwaka, aho ryitabirwa n'inzu zikora imyenda itandukanye nka Dior, Balenciaga, Fendi, House Of DFV n'izindi nzu zikora imideli. Ibi bikaba aribyo birori biza ku isonga mu isi y'imideli, aho bihuza ibyamamare bikomeye n'abanyamideli bahurira i Paris mu Bufaransa bose bahujwe n'igikorwa cyo kwerekana imideli igezweho. Paris Fashion Week 2022 kuri ubu igeze mu cyumweru cyayo cya kabiri, aho ikomeje kurangwa n'udushya mu myambarire.

Ikinyamakuru US Today cyatangaje ko Paris Fashion Week 2022 yihariwe n'ibyamamare, biri guseruka mu myambaro idasanzwe ndetse n'abanyamideli bari kuyimurika. Kugeza ubu abihariye ibi birori harimo Kanye West n'umukunzi we Julia Fox, Naomi Campbell, Margot Robbie n'abandi. Inzu y'imideli yaciye ibintu ikaba ari Maison Schiaparelli yamuritse imyenda ikoze mu buryo budasanzwe.


Mu mafoto akurikira ihere ijisho imyambarire idasanzwe yaranze Paris Fashion Week 2022:

Imyambaro y'abanyamideli berekanye imyenda ya Maison Schiaparelli


































TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND