RFL
Kigali

Jennifer Lopez yagaragaje ibanga rituma ahorana itoto

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/01/2022 14:01
0


Umuhanzikazi Jennifer Lopez w'imyaka 52 ugifite ikimero cy'inkumi yagaragaje ibanga rituma ahorana itoto.



Jennifer Lopez umuhanzikazi w'icyamamare, akanaba umukinnyi wa filime umaze igihe kinini mu muziki, ari mubahanzikazi bagifite itoto nyamara bashaje mu myaka,  yagaragaje ibanga rimufasha kugumana ubukumi ndetse n'itoto. Jennifer Lopez wahawe akabyiniriro ka J-Lo n'abafana be, yaberetse ikintu kimufasha kugumana itoto ko ari imyitozo ngororamubiri akora buri munsi mu gihe cy'ingana n'iminota 40.

Akoresheje urukuta rwa Instagram, Jennifer Lopez yerekanye amashusho agaragaza imyitozo ngororamubiri akora buri munsi imufasha kugumana ubuto nkuko ikinyamakuru Hollywood Life cyabitangaje. Muri aya mashusho Jennifer agaragara akora siporo zizwi ku izina rya 'Vigorous Exercise'. Lopez akaba yabwiye abafana be muri aya mashusho ati''Dore siporo nkora buri munsi iminota 40 zituma umubiri wanjye ukomera n'isura yanjye ikarushaho gucya''.



Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Jennifer Lopez ari umwe mu byamamarekazi bitangaza benshi bitewe nuko asa n'imiterere ye bitandukanye n'imyaka 52 afite. Uyu muhanzikazi witegura gusohora filime nshya 'Marry Me' aherutse gukina izasohoka ku itariki ya 13/02/2022, yerekanye ibanga rimufasha guhorana itoto nyuma y'igihe hibazwa ibanga akoresha rituma adasaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND