RFL
Kigali

Pete Davidson umukunzi wa Kim Kardashian yakajije umutekano we nyuma yuko Kanye West yigambye kumukubita

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/01/2022 9:25
0


Mu minsi micye ishize umuraperi Kanye West yigambye mu ndirimbo ko ashaka gukubira Pete Davidson uri gutereta Kim wahoze ari umugore we. Ibi byatumye Pete Davidson akaza umutekano we aho yahaye akazi abamurindira umutekano benshi.



Pete Davidson umunyarwenya wabigize umwuga akaba n'umukinnyi wa filime, agiye kumara amezi 4 akundana n'umunyamidelikazi Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Kanye West banabyaranye abana bane. Mu minsi ishize Kanye West Ye yagaragaje ko atishimiye umubano waba bombi ndetse anarenzaho ko yifuza gukubita Pete Davidson. Nyuma yo kumva ibi, byatumye uyu musore akaza umutekano we, aho yahaye akazi abashinzwe kumurindira umutekano (Security/bodyguard) benshi mu rwego rwo kwirinda gukubitwa.

Nkuko byagiye bitangazwa n'ibinyamakuru byinshi byandika ku myidagaduro birimo TMZ,Rap-Up, Hollywood Life n'ibindi, byavuze ko Pete Davidson yahaye akazi abagabo b'ibigango bagera kuri 4 bazajya bamugenda impande bamucungira umutekano nyuma yo kumva ko Kanye West Ye yifuza kumukubita nkuko yabivuze mu ndirimbo nshya yitwa 'Eazy' yakoranye n'umuraperi w'umunyabigwi witwa The Game.

TMZ yatangaje ko kuba Pete Davidson yakajije umutekano we atari uko afitiye ubwoba Kanye West ko yamukubita, ahubwo atewe ubwoba n'abafana b'uyu muraperi bamaze iminsi bamutera ubwoba ku mbuga nkoranyambaga bamubwira ko bazamukubita kuva aho Kanye West yasohoreye iriya ndirimbo.

Kuba Kanye West Ye uzwiho kutaniganwa ijambo yaravuze ko ashaka gukubita Pete Davidson, kubera ko uyu musore w'imyaka 28 afite uruhare runini mu kuba Kim Kardashian yaranze gusubirana na Kanye dore ko mbere yuko bakundana byagaragaraga ko Kanye na Kim bafite amahirwe yo gusubirana kugeza ubwo Pete yatangiye gutereta Kim w'imyaka 41 ubyaye kane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND