RFL
Kigali

Inkuru y'umwana Luleka Mzizi wasamye inda afite myaka 8 maze ababyeyi be bakeka ko arwaye inzoka-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/01/2022 12:45
0


Biratangaje cyane kubona umwana w'imyaka 8 asama inda, bifatwa nk'ibitangaza, hari abana bagiye bumvikana basama inda bakiri bato. Umwana wo muri Nigeria Luleka Mzizi yanditse amateka muri Afurika yibaruka ku myaka 8 y'amavuko.



Luleka Mzizi, yatewe inda afite imyaka 8. Nta muntu wari kwiyumvisha ko uyu mwana yatwita akabyara. Amakuru y'uko atwite yamenyekanye ubwo yatangiraga kujya ashimagura kunda avuga ko hamurya, ababyeyi be bagakora iyo bwabaga bakamuzanira imiti ivura inzoka, umwana akomeje kuribwa byabaye ngombwa ko bamugeza kwa muganga niko kwakira ibisubizo bya muganga ko umwana wabo atwite.


Inkuru ya Luleka Mzizi ko atwite, ababyeyi be babanje kutayizera ariko birangira bemeye ibyavuye mu isuzuma. Igitangaje Luleka Mzizi yakomeje arwana n'inda kugeza igihe abyaye umwana w'umukobwa.


Abaganga benshi bitaga kuri Luleka nyuma yo kwibaruka

Amakuru atandukanye yo muri Nigeria, n'ayaciye mu kinyamakuru Opera, avuga ko Luleka Mzizi yabyaye abazwe yewe ajya no muri Koma. Yakuwe muri koma nyuma y'amezi abiri, ariko ntiyemerewe kuva mu bitaro aho yari agikeneye imiti hamwe n'umwana yabyaye. Ubu Luleka Mzizi afite  imyaka 11 y'amavuko kuko ibi byamubayeho mu mpera za 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND