RFL
Kigali

Yasambanije umwana muto! Ibya Andrew Igikomangoma cy'u Bwongereza byageze iwa Ndabaga

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:14/01/2022 10:40
0


Umwamikazi w'u Bwongereza ,Elizabeth II hamwe n'ingoro ya Buckingham bambuye Igikomangoma Andrew ububasha mu gisirikare nyuma yo gushinjwa imyitwarire mibi harimo gukurikiranwaho icyaha cyo gusambanya umwana.



Ibi byatangajwe nyuma y’uko ku wa gatatu umucamanza w'i New York yemeje ko Igikomangoma cy’imyaka 61 Andrew, wahoze atwara kajugujugu ya Royal Navy , ashinjwa gusambanya umwana muto w'umukobwa witwa Virginia Giuffre w'imyaka  imyaka 17 y'amavuko nk'icyaha Leza Zunze Ubumwe za Amerika zimurega.


Itangazo ryo guhagarika Igikomangoma  Andrerw , ryemejwe n'Umwamikazi kandi byumvikanyweho n'ingabo z'i bwami. Amwe mu magambo ari mu nyandiko zimwirukana  agira ati: “ Igikomangoma Andrew ntazakomeza gukora imirimo rusange kandi azaburana mu rubanza nk'umuturage ku giti cye.”


Ntabwo ari ubwa mbere Igikiomangoma  Andrew avuzwe nabi, kuko uyu mugabo uri ku mwanya wa cyenda ku ntebe y'ubwami, yahatiwe kuva ku mirimo ya cyami mu mpera ya 2019, nyuma y'ikiganiro yakoze kuri televiziyo giteye ubwoba aho yagerageje kurengera isano afitanye na Epstein. Bivugwa ko uyu mwana wa Kabiri w'umwamikazi Elizabeth, ibye byageze iwa Ndabaga(byabaye bibi cyane kubera ibyaha ashinjwa).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND