RFL
Kigali

Ntiwamenya ko yari umuhungu! Dore abasore 5 bihinduje abakobwa bikabahira ku buryo utabitahura na gato-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/01/2022 17:07
1


Abantu bamwe bumva ko guhindura umubiri uko ubyifuza bidashoboka, birashoboka cyane kuko inzobere z'abaganga ku isi zihindura umubiri mu buryo butangaje aho umuntu aba ashaka kuba nk'igitsina runaka bigakunda. Muri iyi nkuru turagaruka ku basore 5 ariko babaye abakobwa ku buryo utabasha kubyiyumvisha byoroshye.



Muri aba basore bose , baribagishije baba abakobwa. Muri aba kandi hari abari basanzwe ari ibyamamare by'abasore  bitewe n'akazi bakoraga, nyuma bihinduje abakobwa biba akarusho.

1. Caitlyn Jenner 

Caitlyn, ni umukinnyi wa triathlon Olympike muri Amerika. Yari asanzwe afite umugore aho babyaranye abana 6, nyuma yashatse kwihinduza umugore arabikora.


Caitlyn Marie Jenner ubu niyo mazina ye, ariko yavutse yitwa  William Bruce Jenner. William Bruce Jenner yahoze ari umugabo wa nyina w’icyamamarekazi Kim Kardashian, ndetse akaba ari se wa bamwe mu bavandimwe ba Kardashian aribo Kylie Jenner na Kendall Jenner. Yatsindiye imidali myinshi ya zahabu  nk'umukinnyi w'ikirangirire muri triathlon Olympike. Muri 2015, yaje gufata umwanzuro wo kwihindura umugore. 


2. Lauren Laverne 

Lauren Laverne, ni umukinnyi wa Filime  w'umunyamerika uzwi cyane kubera uruhare rwe muri televiziyo  mu kigarino  kizwi nka 'Orange is the new  black'. Yihinduye umukobwa biramuhira.


3. Amiyah Scott.


Amiyah ni umukinyi  nawe wa Filime w'umunyamerika uzwi cyane kubera uruhare rwe muri Empire spinoff Star hamwe na 'the Real Housewives of Atlanta'. ku myaka 15 niho yahindutse umukobwa.

4. Tholang Motsumi


Tholang ni umuntu uzwi cyane mu bitangazamakuru byo muri Afrika y'Epfo, azwi cyane kubera uruhare muri filime y'uruhererekane  'The way ngingakhona' ica ku ma televiziyo.

5. Bobrisky


Umusore ,Okuneye Idris Olarenwaju uzwi nka  Bobrisky, ni icyamamare muri Afurika no ku isi, nk'umusore wihinduje umukobwa bigakunda. Ubu ni umukobwa uvugisha benshi wo muri Nigeria, akunda no kugaruka kenshi mu itangazamakuru avuga ko atwite bigakurura impaka. 


Bobrisky ajya atangaza ko atwite ariko bikagaragara ko yabeshyaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Celengo2 years ago
    Ndumiwe Koko gusa igiti niyo cyaba mumazi igihe kirekire kumera amagaragamba ariko ntigishobora guhinduka ingona nonese ubu uwo Kim Kardashian amubona nka se cg nka nyina





Inyarwanda BACKGROUND