RFL
Kigali

Kylian Mbappe yatangaje icyerekezo cye mu mwaka utaha

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/12/2021 9:15
0


Rutahizamu wa PSG Kylian Mbappe, yatangaje ko muri uku kwa mbere nta hantu azerekeza ahubwo ashaka gutwarana ibikombe bikomeye n’ikipe ye ya Paris Saint Germain harimo na Champions League.



Kylian Mbeppe bihora byitezwe ko umunsi umwe azerekeza muri Real Madrid gusa kuri iyi nshuro yatangaje ko nta hantu azerekeza ahubwo ashaka gusoza amasezerano ye muri PSG dore ko azarangira muri Kamena 2022.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru CNN, Mbappe yatangaje ko bidashoboka kuva muri PSG muri Mutarama 2022. Yagize ati” hoya mu kwa mbere ntibishoboka. Ndishimye, meze neza muri PSG kandi umwaka w’imikino niho nzawusoreza ndabyizeye ijana ku ijana.

 Ndatanga buri kimwe kuko ndashaka kwegukana igikombe cya Champions League ndetse n’ibindi bikombe ubundi ngaha abafana bacu ibyishimo. Ntekereza ko nkwiye kwegukana igikombe gikomeye ndikumwe na PSG. I Paris ni murugo niho navukiye ndetse ndanahakurira, gukinira PSG ni ibyishimo bitagira uko bisa kuko mba numva ndi murugo.”


Abajijwe niba muri Kamena ashobora kuzava muri iyi kipe, Mbappe yavuze ko yumva nta mpamvu. Ati” mu byukuri ndumva nishimye ndetse ndanezerewe,  nishimiye kuguma muri PSG ahubwo nkatanga ibyange byose.” Muri Gashyantare umwaka utaha, PSG uyu musore akinira izahura na Real Madrid ikomeje gushaka uyu mukinnyi aho imikino ya Champions League izaba igeze muri 1/8.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND