Napoli yashimangiye umwanya wa mbere muri Serie A nyuma yo gutsinda Juventus ibitego 2-1 ibifashijwemo na Romelu Lukaku, ikuraho intego ya Juventus yo kudatsindwa.
Igitego cy’intsinzi cyahagaritse umuvuduko wa
Juventus cyatsinzwe na penaliti yatewe neza na Romelu Lukaku. Iyi ntsinzi yashyize
iherezo ku rugendo rwa Juventus yari itaratsindwa muri shampiyona y’uyu mwaka
w’imikino.
Juventus, itari yagatsinzwe mu mikino 21 ya
shampiyona itozwa n’umutoza mushya Thiago Motta, yafunguye amazamu ku gitego
cyatsinzwe na Randal Kolo Muani baherutse gukura muri PSG, wari uri gukina
umukino we wa mbere muri iyi kipe. Iki gitego cyatanze icyizere ku bafana ba
Juventus ko bashobora gukomeza umuvuduko wabo mwiza.
Napoli, iyoboye urutonde rwa Serie A,
ntiyacitse intege. Mu gice cya mbere cy’umukino, Frank Anguissa yatsinze
igitego cy’umutwe, akaba ari igitego cye cya 10 muri Napoli mu mikino 140 amaze
kuyikinira. Iki gitego cyagaruye imbaraga za Napoli zo kudacika intege imbere
y’amakipe akomeye.
Ku munota wa 70, Napoli yabonye penaliti
nyuma y’uko Manuel Locatelli wa Juventus akiniye nabi Scott McTominay wahoze
akinira Manchester United. Romelu Lukaku, rutahizamu w’umuhanga wakiniraga
Inter Milan mu myaka ishize, yateye penaliti neza atsinda umunyezamu Michele di
Gregorio. Iki cyari igitego cya 9 cya Lukaku muri shampiyona y’uyu mwaka,
kigaragaza impinduka yazanye muri Napoli.
Iyi ntsinzi yatumye Napoli irushaho gukora
ikinyuranyo cy’amanota atandatu imbere ya Inter Milan ya kabiri, nubwo Napoli
ifite imikino ibiri yakinnye kurenza Inter. Uru rugendo rudasanzwe rwa Napoli
rutanga icyizere ko bashobora kwegukana igikombe cya Serie A uyu mwaka.
Ku rundi ruhande, Juventus yasubiye ku mwanya
wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona, irushwa amanota 16 na Napoli. Iyi kipe
ikomeje kugorwa no kugaruka mu makipe ane ya mbere, aho yifuza kubona itike yo
kwitabira Champions League. Lazio, iri ku mwanya wa kane, irusha Juventus
amanota abiri.
Romelu Lukaku yongeye kwerekana ko ari
umukinnyi w’ingenzi mu ikipe ya Napoli, mu gihe Juventus yahombye amahirwe yo
gukomeza kuidatsindwa kwayo n’ubwo yanganyije imikino myinshi.
TANGA IGITECYEREZO