Kigali

Kate Bashabe yatunguranye mu mbyino za Kinyarwanda mu gitaramo cy’Ishyaka ry'Intore-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/01/2025 5:04
0


Kate Bashabe umenyerewe mu bikorwa byo gufasha abatishoboye akaba na rwiyemezamirimo yatunguranye abyina bya kinyarwanda mu gitaramo "Indirirarugamba" cy'Itorero Ishyaka ry'Intore cyabaye ku nshuro ya mbere.



Ni mu gitaramo iri torero riteguye ku nshuro ya mbere nyuma y’amezi atatu abarigize batandukanye n’Ibihame by’Imana bari bamezemo igihe kinini. 

Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku wa 25 Mutarama 2025 cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru cyari kirimo abakunzi n'umuco nyarwanda b’ingeri zose kuva ku bana bato kugera ku bakuze barimo abatoje bamwe mu basore bateguye iki gitaramo.

Indirirarugamba yari umukino wakinwaga mu Rwanda rwo hambere, ugamije kwigisha abana bato ubutwari no kubategurira kuba ingabo z’igihugu. Uyu mukino wabaga ugamije kubashishikariza gukura bafite ishyaka ryo kurengera igihugu no guhangana n’ibyago mu gihe cy’urugamba.

Indirirarugamba ni izina ryahimbwe kuko umukino ubwayo wibandaga ku gutoza abana ibikorwa by’abarwanyi. Wakinwaga nk’igikorwa cy’imyitozo ku rubyiruko rwari rufite inshingano zo kuzakura ari abarwanyi bashoboye.

Abana bashyirwagaho imitwe y'abakinnyi igamije kwigana urugamba nyarwo. Umwana umwe yemeraga abana bagenzi be kujya ku rugamba, bagakora igikorwa cy’urugero rw’intambara (cyangwa imyitozo). Wabaga ugamije kwereka abana uburyo bagomba kuba intwari no kurwanya gutinya.

Indirirarugamba ni kimwe mu byafashaga abana gutangira gutekereza ku nshingano zo gukunda igihugu no kukirwanira. Ni igikorwa cyerekanaga uburyo urubyiruko rwategurwaga kuba intwari kandi rukarangamira indangagaciro z’ubutwari.

Indirirarugamba yigishaga gukunda igihugu, kwirinda ubwoba, no kubahiriza inshingano nk’abanyarwanda. Yari umwanya wo gutegura abana ku rugendo rw’ubuzima bw’ingabo, bikazabafasha gukura bafite umuco wo kurengera ibyabo.

Mu buryo bwagutse, ni umukino wari ufite umuco wo gukangurira urubyiruko gukunda igihugu no kwitangira umuryango. Waramenyekanye cyane mu Rwanda rwo hambere mu bumenyi bw'ibya gisirikare n'indangagaciro z'ubutwari.

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo barimo Kate Bashabe umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye.

Uyu munyamideli wari mu bitabiriye yatunguranye agaragara ku rubyiniro abyina mu mbyino za Kinyarwanda zishimiwe na benshi bamubonye banyuzwe n’uko yaserutse nyamara adasanzwe amenyerewe muri izi mbyino.

Uyu mukobwa wubatse izina rikomeye mu Rwanda, binyuze muri Fondasiyo ifasha yise ‘Kabash Care’ yari amaze igihe yitoza kubyina bya Kinyarwanda mbere y'uko aseruka muri iki gitaramo.

Amashusho aherutse gushyirwa ku mbuga z’uyu munyarwandakazi ndetse na konti ya Instagram y’Ishyaka ry'Intore agaragaza Kate Bashabe yitoza kubyina bya Kinyarwanda ari kumwe n’abagize iri torero.

Ni amashusho yishimiwe na benshi batari bamenyereye kubona Kate Bashabe abyina bya kinyarwanda.

Kate Bashabe aherutse gusangira iminsi mikuru n’abana bo mu Karere ka Kicukiro anabagenera ubufasha bwiganjemo ibikoresho by’ishuri ndetse abizeza kubaba hafi mu rugendo rw’amasomo yabo.

Ibikorwa byo gufasha abana kubona ibikoresho by’ishuri, Kate Bashabe abikora abinyujije mu muryango yashinze witwa ‘Kabash Cares’.

Kate Bashabe ari bantu 5 ba mbere bakurikirwa cyane mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga. 

Yamamaye kubera inzu icuruza imyenda yise ‘Kabash Fashion’ n’indi mishinga irimo Kabash Care, umuryango udaharanira inyungu yashinze mu rwego rwo gukora ibikorwa byiganjemo ibyo gufasha.

Ubundi mu 2010 ni bwo izina Kate Bashabe ryatangiye kumenyekana ubwo yabaga Nyampinga wa MTN Rwanda.

Kuva icyo gihe yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye kugeza mu 2013 ubwo yatangizaga inzu ye y’imideli yise ‘Kabash Fashion House’. 


Kate Bashabe yanyuze benshi ubwo yabyinaga Kinyarwanda muri iki gitaramo ari kumwe na bagenzi be 


Bashabe yari amaze iminsi yitozanya n'ababarizwa mu Ishyaka ry'Intore



 

Umuyobozi w'Itorero Ishyaka ry'Intore, Cyogere yari yiziwe mu buryo bukomeye muri iki gitaramo 


Nyuma yo kubyina, Kate Bashabe yagarutse mu mwanya yari yateguriwe









Umuyobozi w'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue yitabiriye igitaramo cy'Itorero Ishyaka ry'Intore






Muyoboke Alex ari kumwe na Igor Mabano bashyigikiye Ishyaka ry'Intore mu gitaramo cyabo






REBA HANO UBURYO KATE BASHABE YASERUTSE MURI IKI GITARAMO CY'ISHYAKA RY'INTORE

">

Kanda hano urebe amaforo menshi yaranze iki gitaramo cyiswe "Indirirarugamba"

AMAFOTO: Rene Karenzi- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND