Kylian Mbappe wa Real Madrid yanditse amateka ubwo yatsindaga ibitego bitatu ku mukino umwe (hat-trick) mu mukino batsinzemo Real Valladolid ibitego 3-0, bikaba byatumye Real Madrid ikora ikinyuranyo cy’amanota ane ku mwanya wa mbere muri La Liga.
Ku munota wa 30, Mbappe yafunguye
amazamu atsinda igitego cyiza cyo mu nguni ya kure ku mupira mwiza yahawe na
Jude Bellingham. Iki gitego cyari ikimenyetso cy’ubuhanga bwa Mbappe mu gucunga
neza umupira no kuwuhinduramo igitego.
Nyuma y’ikiruhuko, Mbappe yongeye kwerekana
impano idasanzwe atsinda igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Rodrygo.
Yaciye mu bakinnyi b’inyuma ba Valladolid maze yinjiza umupira mu nguni y’aho
umunyezamu atashoboraga kugera.
Iminota y’inyongera yabaye ihumure
kuri Real Madrid ubwo Mbappe yuzuzaga ibitego bitatu atsinda penaliti. Iyo
penaliti yatewe nyuma y’ikosa ryakozwe na Mario Martin, umukinnyi watijwe
Valladolid na Real Madrid, wakiniye nabi Jude Bellingham maze agahabwa ikarita
itukura.
Mbappe amaze gutsinda ibitego 15
muri La Liga uyu mwaka w’imikino, akaba ari ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi
batsinze byinshi inyuma ya Robert Lewandowski wa FC Barcelona ufite ibitego 16.
Mbappe afite ibitego 22 mu marushanwa yose, bituma aba umwe mu bakinnyi bari
kwitwara neza cyane ku isi muri iki gihe.
Mu gihe Atletico Madrid yanganyije
umukino wabanje kuri uyu wa Gatandatu, Real Madrid yabashije gukomeza gusiga
andi makipe ku rutonde rwa La Liga. Ku rundi ruhande, Real Valladolid iracyafite
urugendo rurerure rwo kuva ku mwanya wa nyuma.
Nyuma y’iyi ntsinzi ikomeye, Real
Madrid irahindukirira muri Champions League aho izasura Brest kuwa Gatatu. Iyi
kipe ya Carlo Ancelotti ikeneye gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere amahirwe
yo kugera mu makipe umunani ya mbere.
Mbappe yongeye kwerekana impano ye idasanzwe mu kibuga, ashimangira ko ari umwe mu bakinnyi bo guhangwa amaso muri La Liga. Icyegeranyo cya Real Madrid muri uyu mwaka kiratanga icyizere ku bakunzi bayo, mu gihe hakomeje kuba urugamba rudasanzwe rwo kwegukana ibikombe.
TANGA IGITECYEREZO