RFL
Kigali

Aubameyang yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni muri Arsenal

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/12/2021 15:17
0


Nyuma y’imyitwarire idahwitse yaranze rutahizamu w’umunya-Gabon, Pierre Emerick Aubameyang mu cyumweru gishize, yiyongeraga ku musaruro mubi uyu mukinnyi afite muri Arsenal muri iki gihe, byarangiye umutoza Mikel Arteta amwambuye igitambaro cy’ubukapiteni muri iyi kipe yari amazeho igihe kirekire.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021, Arsenal yasohoye itangazo rivuga ko Pierrre Emerick Aubameyang yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni kubera imyitwarire mibi yagaragaje. Yagize iti: ”Kubera imyitwarire mibi yamuranze mu cyumweru gishize, Pierre-Emerick Aubameyang ntakiri kapiteni wa Arsenal ndetse ntari mu bakinnyi bazakina umukino wa Westham United kuri uyu wa Gatatu”.

Aubameyang yambuwe iki gitambaro nyuma y'uko umutoza Arteta atamushyize mu bakinnyi batsinze Southampton ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, abajijwe n’itangazamakuru nyuma y’umukino impamvu atakinishije Aubameyang, yavuze ko byatewe n’ikibazo cy’imyitwarire mibi yamuranze.

Ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko Mikel Arteta yamukuye mu ikipe yakinnye umukino wa Southampton nyuma yo kugaruka akererewe ku ruhushya yari yahawe rwo kujya mu Bufaransa gusura nyina wari urwaye.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mukinnyi yarengeje umunsi umwe ku ruhushya yari yahawe birakaza cyane umutoza Arteta wahisemo kumushyira ku ruhande mu mukino ikipe ye yatsinze Southampton ibitego 3-0.

Uyu mukinnyi yahawe uruhushya ku wa Gatatu rwo kujya mu Bufaransa kuzana nyina urwaye, gusa akaba yaragombaga kugaruka mu ijoro ryo ku wa Gatatu ariko yabirenzeho agaruka mu gitondo cyo ku wa Kane.

Ibi byatumye Aubameyang asiba imyitozo kuko yagombaga gutegereza ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19 bizwi nka PCR.

Kubera iyo mpamvu, Aubameyang yasabwe kutagera ku kibuga cy’imyitozo, London Colney ku wa gatanu ahubwo ashishikarizwa kwitoreza mu rugo.

Nyuma yo gutsinda Southampton ku wa gatandatu nyuma ya saa sita, umutoza Mikel Arteta yanze inshuro nyinshi kuvuga ibyabaye. Yagize ati: ’Ikibabaje ni uko Aubameyang yashyizwe hanze kubera kutubahiriza amategeko".

Uyu mukinnyi n’ubundi wari umaze igihe kitari gito adatanga umusaruro muri iyi kipe kugeza n’ubwo ashyirwa ku ntebe y’abasimbura, byarangiye yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni muri iyi kipe.

Nubwo hataratangazwa uzasimbura Aubameyang, Granit Xhaka arahabwa amahirwe yo kongera gusubirana iki gitambaro.

Aubameyang yambuwe igitambaro cy'ubukapiteni muri Arsenal kubera imyitwarire mibi

Arteta yatangaje ko imyitwarire mibi yatumye yambura igitambaro cy'ubukapiteni Aubameyang





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND