Kigali

Kwishimira igitego yatsinze Arsenal byashyize mu kaga Cristiano

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/12/2021 15:52
0


Cristiano arashidikanywaho ku mukino Manchester United izakira Crystal Palace kubera imvune idakanganye yagize ku mukino wa Arsenal baheruka gutsinda ibitego 3-2, ubwo yishimiraga igitego cya gatatu, kikaba icya kabiri kuri we yatsinze muri uwo mukino.



Cristiano w’imyaka 36 y’amavuko, yagize imvune idakanganye mu ivi ubwo yishimiraga igitego cya gatatu yatsinze Arsenal kuri penaliti nyuma y’ikosa Martin Ødegaard yakoreye Fred, bishobora gutuma adakina umukino wa Crystal Palace kuri iki cyumweru.

Amakuru ava mu bari hafi ya Manchester United aravuga ko uyu munya-Portugal ashobora kuba yarababaye mu ivi kubera kwishimira igitego asimbuka mu kirere, nyuma yo gutsinda penaliti y’intsinzi mu mukino Mn. United yatsinze Arsenal 3-2 kuri Old Trafford.

Ronaldo yasimbuwe ku munota wa 88 maze ahita yerekeza mu rwambariro aho kujya ku ntebe y’abasimbura.

Hari impungenge ko Cristiano ashobora kunanirwa kwisanga mu buryo bw’imikinire bw’umutoza mushya Rangnick, gusa uyu mukinnyi ni we uhetse Manchester United kuva yayigeramo.

Rangnick uratangira akazi ahura na Crystal Palace kuri iki cyumweru yagize ati: “Buri gihe ugomba guhuza uburyo bwawe bw’imikinire cyangwa igitekerezo cyawe cy’umupira w’amaguru n’abakinnyi ufite.

Nabonye uko Cristiano yahanganye na Arsenal mu gice cya kabiri afite imyaka 36, ​​ni umunyamwuga utangaje.

“Ku myaka ye, sinigeze mbona umukinnyi umeze neza ku mubiri nka we. Aracyari umukinnyi ushobora gukora itandukaniro byoroshye".

Hategerejwe icyemezo cy’umutoza Rangnick ku gukinisha Cristiano ku mukino we wa mbere nk’umutoza mukuru w’iyi kipe yiyise amashitani atukura.

Cristiano yavunitse yishimira igitego yatsinze Arsenal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND