Abahanzi nyarwanda bakora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana, Adrien Misigaro na Eric Reagn Ngabo bahatanye mu cyiciro cy’amatora azasiga hamenyekanye uwegukanye ibihembo mu bizatangwa muri ‘Rhema Awards Global 2021’.
Eric Reagan Ngabo ahatanye mu byiciro bitatu; icyiciro
cya ‘Best New Male Gospel Vocalist’, ‘Best Gospel Worship song na ‘Best Gospel
Praise Song’ abicyesha indirimbo ye aherutse gusohora yise ‘Wewe ni mungu’.
Ni mu gihe Adrien Misigaro ahatanye mu cyiciro ‘Male
Gospel Artist of the year’, ‘Best Gospel Worship Song’ acyesha indirimbo ye ‘Ntibyamukanze',
‘Best Gospel Collaboration Song’ kubera indirimbo ‘Ndareba' yakoranye Yvette
Uwase ndetse na ‘Gospel song of the year’ kubera indirimbo ye ‘Nyibutsa’.
Adrien Misigaro yashimye abategura ibi bihembo
bazirikanye umuhate we mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana. Ni mu gihe
umuhanzi Eric Reagan avuga ko guhatana muri ibi bihembo byamuhaye kurushaho mu
muziki uha ikuzo Imana.
Eric yabwiye INYARWANDA ko ari umugisha we kuri we,
kuba indirimbo ye ihatanye muri ibi bihembo. Akavuga ko kimwe mu byamufashije kugira
ngo iyi ndirimbo yisange muri ibi bihembo byaturutse ku kuba iri mu rurimi
rw'igiswahili.
Yanavuze ko afite gahunda yo gukora Album ye nshya mu
minsi no gukora indirimbo nshya. Adrien Misigaro abarizwa kandi akorera umuziki
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho Eric Reagan Ngabo akorera umuziki mu
gihugu cya Finland.
Aba bahanzi bose bahatanye mu cyiciro cy’amatora ari gukorerwa
kuri Instagram, WhatsApp no kuri Email.
Amatora azarangira tariki 10 Ukuboza 2021, ibihembo bizatangwe tariki 12 Ukuboza 2021. Kanda hano ubashe gutora umwe muri aba bahanzi
Adrien Misigaro ahatanye mu bihembo ‘Rhema Awards Global 2021’
Eric Reagan Ngabo ubarizwa muri Finland ahatanye mu
bihembo ‘Rhema Awards 2021’
Eric Reagan ari mu bihembo ‘Rhema Awards Global’ abicyesha
indirimbo ye yise 'Wewe ni mungu'
Adrien Misigaro ahatanye muri ibi bihembo abicyesha
indirimbo ze zirimo ‘Ntibyamukanze'
Ushobora gukoresha uburyo butandukanye ushyigikira aba
bahanzi muri ibi bihembo
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'WEWE NI MUNGU' YA ERIC REAGAN
">
TANGA IGITECYEREZO