RFL
Kigali

Umugore we akomeje kuba imbogamizi! Ibyavuye mu biganiro byahuje Zidane na Manchester United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/11/2021 12:57
0


Nyuma yo kwirukana Ole Gunnar Soskjaer wari umaze igihe kitari kirekire atoza Manchester United kubera umusaruro mubi, gahunda iriho ni ugushaka umusimbura we, aho iyi kipe yifuje umufaransa Zinedine Zidane, ariko imbogamizi ikomeje kuba umugore we Véronique udashaka kuba i Manchester.



Manchester United yavuganye na Zinedine Zidane ku kuba yaba umutoza wayo ariko, nkuko bivugwa n'abari hafi y'uyu Mufaransa wahoze atoza Real Madrid, ntabwo ashishikajwe no kujya i Old Trafford muri iki gihe, ahanini agatizwa umurindi n’umugore we udashaka gutura i Manchester.

Véronique Zidane avuga ko adashaka kuba mu mujyi wa Manchester ndetse binagabanya amahirwe ya Manchester United yo kubona Zidane kugira ngo aze kubatoza nk'uko byifuzwa n’abafana b’iyi kipe ndetse n’ubuyobozi bwayo.

Gusa ukurikije ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa Manchester United n’umutoza Zidane, bishobora kurangira abaye umutoza w’iyi kipe yiyita amashitani atukura, umuryango we ukaba aho wifuza kuba kabone niyo utabana na Zidane i Manchester.

Benshi babanye na Véronique bavuga ko ku nyungu z’umuryango n’umugabo we by’umwihariko, ashobora gucururuka akihanganira kuba muri uyu mujyi uri mu yigendwa cyane mu Bwongereza.

Ole Gunnar Soskjaer yirukanwe na Manchester United ku cyumweru tariki ya 21 Ugushyingo nyuma yuko ku wa gatandatu itsindiwe ibitego 4-1 kwa Watford muri Premier League byatumye ikipe ijya ku mwanya wa Karindwi ku rutonde rusange.

Zidane yasoje inshuro ya kabiri yari atoje Real mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, ntiyihutiye gushaka indi kipe atoza aho yavuze ko agiye kubanza kuruhuka yita ku muryango we, igihe cyose akazagaruka mu kazi.

I Madrid nk’umutoza, Zidane yegukanye ibikombe bitatu byikurikiranya bya UEFA Champions League kuva mu 2016, aca agahigo ko kuba umutoza wa mbere ubikoze ku Isi.

Nyuma yo kuyivamo mu 2018, yayisubiyemo umwaka umwe nyuma yaho ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya La Liga n'igikombe cya Espagne cya Super Cup mu 2020, ahita ayisezeraho.

Manchester United ivuga ko itabonye Zidane, bagerageza kuganiriza umunya-Argentine bikomeje kugora cyane muri PSG, Mauricio Pochettino.

Veronique Zidane ntiyifuza gutura i Manchester

Zidane yagiranye ibiganiro na Manchester United gusa bizamo kidobya


Umugore wa Zidane niwe mbogamizi kuri Manchester United yifuza Zidane





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND