RFL
Kigali

Umugore mwiza, umubyeyi w’icyitegererezo: Pogba abwira umugore we wizihije isabukuru y'amavuko - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/11/2021 18:53
0


Umufaransa ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, Paul Pogba Labile, yakoresheje amagambo yuzuyemo amarangamutima yifuriza isabukuru nziza umugore we Zulay wujuje imyaka 28 y’amavuko.



Tariki ya 16 Ugushyingo buri mwaka, umugore wa Paul Pogba, Zulay Pogba yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro byabaye akarusho dore ko yayizihije ari kumwe n’umugabo we Pogba n’abana babyaranye babiri.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, Paul Pogba yavuze amagambo asigirije yifuriza isabukuru nziza umugore we.

Yagize ati”Umugore mwiza, umubyeyi w’icyitegererezo, umwamikazi wanjye. Isabukuru nziza y’amavuko y’imyaka 28 buzima bwanjye”.

Paul Pogba n’umugore we Maria Zulay bafitanye abana babiri barimo Labile Shakur wavutse mu 2019, ndetse n’undi mwana wavutse mu 2020 ariko izina rye ntiryigeze ritangazwa.

Pogba w’imyaka 28 y’amavuko, bwa mbere yatangiye kuvugwa mu rukundo n’umunyamideli ukomoka muri Bolivia babyaranye, mu 2017 ubwo bafotorwaga bari kuryoshya muri Amerika.

Nyuma y’imyaka ibiri bahise bibaruka umwana w’umuhungu witwa Labile Shakur, mu 2020 Pogba yabyaranye na Maria babana magingo aya umwana wa kabiri, ndetse bikaba byaratangajwe ko banakoze ubukwe mu ibanga.

Rimwe na rimwe Pogba ajya afasha umugore we Maria akazi ko guteka kuko hari bimwe na bimwe azi guteka neza harimo no kotsa inyama, ndetse ku munsi we w’amavuko akunze kumukorera iyo serivisi bikamushimisha cyane.

Pogba afite inzu ihenze abanamo n’umuryango we mu mujyi wa Manchester mu gihugu cy’u Bwongereza, akaba afite imodoka nyinshi zihenze ndetse n’indege ye bwite.

Pogba ubarirwa muri Miliyoni 60 z’amadorali nk’umutungo bwite, yafashije ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kwegukana igikombe cy’Isi mu 2018.

Mu magambo asigirije Pogba yifurije isabukuru nziza umugore we Zulay

Maria Zulay umaze kubyarana na Pogba abana babiri yujuje imyaka 28

Umuryango wa Pogba ubana mu mahoro n'urukundo


Pogba na Zulay n'imfura yabo Shakur






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND