Kigali

Imbamutima za Haruna Niyonzima washyizwe mu bakinnyi ba ruhago b'ibihe byose ku Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/11/2021 16:15
1


Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima wagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi b’ibihe byose babashije gukinira ibihugu byabo imikino 100 izwi n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi "FIFA Century Club", yashimiye abakinnyi bakinanye n’abatoza bamufashije kugera kuri aka gahigo.



Tariki ya 01 Ugushyingo 2021 ni bwo FIFA yasohoye urutonde rw’abanyabigwi mu bihugu byabo, bakinnye byibura imikino 100 izwi n’iyi mpuzamashyirahamwe, urutonde rurerure rugaragaraho abakinnyi bose bakomeye ku Isi (Abasezeye n’abagikina) ndetse runagaragaraho kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima umaze gukinira ikipe y’igihugu imikino 104.

Haruna Niyonzima ni we mukinnyi w’umunyarwanda wenyine ugaragara kuri uru rutonde rwa FIFA ruyobowe n’umunya- Malaysia, Soh Chin Ann w’imyaka 71 y’amavuko wakiniye ikipe y’igihugu imikino 195, akaba yarahamagawe bwa mbere muri iyi kipe tariki ya 19 Ugushyingo 1969, umukino wa nyuma yawukinnye kuya 18 Ukwakira 1984.

Haruna wakiniye ikipe y’igihugu guhera mu mwaka wa 2006, amaze guhamagarwa mu Amavubi inshuro 104, akaba yagaragaye mu ikipe y’ikinyejana ya FIFA, inagaragaramo ibikomerezwa ku Isi muri ruhago birimo Cristiano, Messi, Zidane n’abandi.

Nyuma yo gushyirwa kuri uru rutonde, Haruna yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashimira buri wese wamufashije agaca aka gahigo, barimo abakinnyi n’abatoza.

Yagize ati”Kuva nkiri muto narotaga gukinira ikipe y’igihugu. Kuba umukinnyi na kapiteni w’ikipe y’igihugu ugakina imikino 104, ni icyubahiro gikomeye ndetse ugaterwa ishema n’iyo ugeze kuri uru rwego. Ndishimye kuba narabaye mu ikipe y’igihugu igihe kingana gutya. Byari ibihe byiza n’ibibi ariko byose ni ibigize ubuzima bw’umupira”.

“Sinzi igihe nsigaje uko kingana, gusa ndakishimira kuza gufasha barumuna banjye, nifuriza kugera ku byiza Abanyarwanda bifuza banakwiriye twe tutagezeho. Abakinnyi twakinanye mu ikipe y’igihugu mwarakoze, n’abatoza mwampaye aya mahirwe ndabashimira”.

FIFA igaragaza ko Haruna yavutse mu 1990, yagaragaye mu mikino ine u Rwanda rumaze gukina mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 mu gihe kandi yongeye guhamagarwa mu ikipe yitegura guhura na Mali na Kenya muri iki cyumweru, tariki ya 11 n’iya 14 Ugushyingo 2021.

Haruna ni we munyarwanda umaze gukinira ikipe y'igihugu imikino myinshi byanamushyize ku rutonde rw'abanyabigwi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gakuru Robert 3 years ago
    congz kuri Haruna erega yarabiharaniye numusirikare mumupira wamaguru bamwe bavugango arashaje ntacyoyatugejejeho ahubwose icyatakoze Niki? ntago yashorera umupira mpaka mwizamu atsinde igitego abakamufashije ntabodufite pass atanga zigapfa ubusa ninyinshi yakoze ibirenze ahubwo abobakinana ntibari kurwego rwe none dore FIFA irabanyomoje iramuzi ni captain kbsa mwibuke 2006 atsinda ibitego 2 mortanie yemwe numunyabigwi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND