RFL
Kigali

Ndashaka kongera kubaka ibigwi muri Manchester United – Cristiano Ronaldo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/11/2021 11:36
0


Nyuma yo gutsindira mu Butaliyani ku kibuga cya Atalanta ibitego bibiri by’amateka mu mwuga we, rutahizamu w’umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yahishuye ko yagaruwe muri Manchester United no kongera kubaka ibigwi mu ikipe asanzwe afitemo amateka akomeye.



Byari ibirori bikomeye cyane mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Ugushyingo, ku kibuga Atleti Azzurri d’Italia cya Atalanta, nyuma yo kuhanganyiriza ibitego 2-2 na Manchester United muri Champions League, mu mukino Cristiano yashimangiye ko akiri ku isonga muri ruhago ku Isi.

Wari umukino ugoye cyane Manchester United yari ku kibuga cya Atalanta, nyuma y’uko Josip abatsinze igitego cya mbere ku munota wa 12 gusa, ariko Cristiano aza kwishyura ku munota wa 45 igice cya mbere kigana ku musozo, amakipe ajya kuruhuka anganya 1-1.

Igice cya kabiri kimaze iminota 11 gitangiye, Manchester United yongeye kwinjizwa igitego cya kabiri cyatsinzwe na Duvan Zapata ku burangare bwa ba myugariro b’iyi kipe, byatumye bajya ku gitutu cyo gushaka kwishyura kuko gutakaza uyu mukino byari kubashyira ku mwanya wa gatatu muri iri tsinda.

Mu gihe abafana ba Manchester bari batangiye kwiheba bazi ko batakaje umukino, mu minota yari yongewe kuri 90 isanzwe y’umukino, Cristiano yatsinze igitego cya kabiri cyatumye Manchester United ikura inota ry’ingenzi mu Butaliyani bakesha rutahizamu waguzwe mu mpeshyi avuye muri Juventus.

Nyuma y’umukino, Cristiano yari amaze gushimangira ko akiri nimero ya mbere ku Isi muri ruhago ndetse anatanga ubutumwa ku bamushidikanyaho kubera imyaka ye, yagize ati:

“Iyi niyo mpamvu yatumye ngaruka aha, nari nkumbuye iyi kipe cyane, nakoze amateka akomeye muri iyi kipe kandi ndashaka kongera kubikora”.

Umutoza Ole Gunner, yavuze ko Cristiano na Michael Jordan ari bamwe nta tandukaniro bafite, kubera ko batajya barekura ngo bacike intege, ahubwo bakomeza gusunika kugeza besheje umuhigo bihaye, nta muntu ushidikanya ku bushobozi bwabo.

Uyu mutoza kandi yaboneyeho kuvuga ko ikipe atoza ikeneye gukorwamo impinduka nke ubundi umusaruro ukaboneka ku bwinshi.

Rio Ferdinand wabaye kapiteni wa Manchester United igihe kirekire yavuze ko Cristiano ari umukinnyi udasanzwe kuko akora iby’ingenzi mu gihe cya nyacyo, afasha ikipe gukina no gutsinda kandi ko akora cyane mu kibuga, akab ari umukinnyi wagutsindira mu gihugu icyo aricyo cyose cyangwa ku kibuga cyose.

Nyuma yo kunganyiriza mu Butaliyani na Atlanta, Manchester United iyoboye itsinda F n’amanota arindwi inganya na Villarreal iyikurikiye mu gihe Atalanta ari iya gatatu n’amanota atanu, Young Boys ikaba ifite amanota atatu.

Cristiano yatsindiye ibitego bibiri mu Butaliyani afasha Man.United kuyobora itsinda

Cristiano yavuze ko yagaruwe no kongera kubaka ibigwi muri Manchester United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND