Ubuyobozi bw’ikipe ya Paris Saint Germain bwatangaje ko buri gutegura gusesa amasezerano na myugariro w’umunya-Espagne, Sergio Ramos wabaswe n’imvune kuva yagera i Paris, akaba atarakinira umukino n’umwe iyi kipe yamuhaye akayabo.
Ku
cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021, ikinyamakuru Le Parisien cyo mu Bufaransa
cyatangaje ko ibiganiro byo gusesa bamasezerano bigeze kure hagati y’impande zombi
kandi vuba hatangazwa umwanzuro ndakuka ku hazaza h’uyu mukinnyi muri PSG.
PSG ivuga
ko habayeho amakosa ubwo basinyishaga uyu myugariro w’imyaka 35 wari ufite
imvune ikomeye yanze gukira kugeza magingo aya.
Uyu
myugariro ukomoka muri Espagne yerekeje muri PSG ku buntu mu mpeshyi, asinya
amasezerano y’imyaka ibiri ariko ntarayikina na rimwe kubera ikibazo cy’imvune
yagize mu itako mu mezi atatu ashize.
Ramos
aheruka kugaragara mu kibuga akinira Real Madrid ubwo yatsindwaga umukino wa
kimwe cya kabiri kirangiza muri 1/2 cya Champions League na Chelsea ku ya 5
Gicurasi.
Umuyobozi
wa siporo muri PSG, Leonardo agaruka ku kibazo cya Ramos yagize ati:
"Twari tuzi ko Ramos yagize ikibazo. Twari tuzi byose. Tuzi ibyabaye".
PSG
yifuza gutwara Champions League yigaragaje ku isoko ryo kugura abakinnyi mu
mpeshyi y’uyu mwaka, ubwo yaguraga Ramos, Lionel Messi na Georginio Wijnaldum
ku buntu ndetse yongeraho Gianluigi Donnarumma na Achraf Hakimi yatanzeho amafaranga
Atari macye.
PSG
yizeye ko Ramos ari hafi kugaruka mu myitozo kandi ashobora gutangira gukina
vuba nubwo gahunda ubuyobozi bufite ari ugusesa amasezerano bagiranye ayigeramo.
Byitezwe
ko mu cyumweru gitaha uyu mukinnyi azatangira gukorana imyitozo na bagenzi be.
Ramos
yageze muri PSG nyuma yo gutandukana na Real Madrid yari amazemo imyaka 16 ayihesheje
buri gikombe gishoboka i Burayi no muri Espagne.
Amasezerano PSG ifitanye na Sergio Ramos agiye guseswa kubera imvune
Ramos wasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri PSG ntarayikinira umukino n'umwe kubera imvune
TANGA IGITECYEREZO