Inkweto zambawe n'umunyabigwi muri basketball by’umwihariko muri NBA, Michael Jordan zaguzwe ku gahigo ka miliyoni 1.47 y'amadorari (arenga miliyari 1.5 y'u Rwanda) mu cyamunara.
Jordan
yambaye izi nkweto z'umweru n'umutuku za Nike Air Ships mu mwaka w’imikino we
wa mbere muri Chicago Bulls mu 1984.
Uwo
ni nawo mwaka we na Nike batangiye ubufatanye mu gukora ubwoko bw'inkweto
n'imyenda bya 'brand' ye.
Igiciro
cyaguzwe izi nkweto nicyo kiri hejuru cyane kiguzwe inkweto zambawe mu mukino
uwo ari wose.
Jordan
abonwa na benshi nk'umukinnyi wabayeho ukomeye kurusha abandi mu mateka ya
basketball.
Uyu
mukinnyi wakiniye igihe kinini Chicago Bulls, yabaye ikirangirire ndetse atuma
NBA imeneyekana kurushaho henshi ku isi.
Jordan
wasezeye mu gukina mu 2003, nyuma yaje kuba umukinnyi wa mbere wa NBA mu mateka
watunze za miliyari z'amadorari.
Nyuma
y'uko ziriya nkweto ziguzwe Brahm Wachter w'inzu ya cyamunara yagize ati:
"Uyu
muhigo uciwe n'izi nkweto Jordan Nike Air Ships urashimangira umwanya wa
Michael Jordan hamwe na Air Jordan ku isoko ry'inkweto za siporo".
Izi
nkweto yashyizeho umukono we zaguzwe na Nick Fiorella, uzwi mu kwegeranya ibya
cyera.
Mbere
y'iyi cyamunara, byari byitezwe ko izi nkweto zigurwa hagati ya miliyoni $1 na
miliyoni $1.5.
Gusa
ntabwo ari zo nkweto za siporo zihenze kurusha izindi ku Isi.
Uwo
muhigo ufitwe n'umuraperi Kanye West, aho inkweto ze Nike Air Yeezy zaguzwe
miliyoni $1,8 mu kwezi kwa kane 2012.
Inkweto Michael Jordan yakinanye NBA bwa mbere zaguzwe akayabo mu cyamunara
TANGA IGITECYEREZO