Mu mwaka wa 2013, nibwo Tom Close yashyize hanze indirimbo yitwa Byararangiye yishimiwe n’abatari bacye kubera inkuru yayo. Mu minsi ya vuba, hongeye gukanguka uyu muvuno w’ubukwe mu bahanzi kubera ‘My Vow’ ya Meddy, bamwe bategura ubwa Ruburika abandi ubw’ukuri barimo Rocky Kimomo, Igor Mabano, Mico The Best, Marina na The Ben.
Kuva kuwa 22 Nyakanga 2021, Meddy yashyira hanze indirimbo
‘My Vow’, benshi bahise babona na none imbaraga
ziri mu ndirimbo zijyanye n’ubukwe dore ko bidashidikanywaho imishinga y’ubukwe
iri mu ya mbere iri gukorwa mu gihugu cy’u Rwanda.
Ni ibintu ariko bifite aho bihuriye n’imibare itangwa
n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, aho abanyarwanda bari mu myaka
y’abemerewe gukora ubukwe aribo benshi, bityo gushyingiranwa ni ibintu byumvikana
ko bigomba kubaho.
Indirimbo ‘My Vow’ yongeye gukangura abahanzi ku ibanga ry’indirimbo yakunzwe n’ubu kandi ya Tom Close yo mu mwaka wa 2013 yitwa ‘Byararangiye’, igaragaramo amashusho y’ubukwe bw’uyu muhanzi. Gusa, aho bitandukaniye, ni uko mu bukwe bwa Tom Close na Tricia amashusho yabwo yari yagiye no hanze no mu buryo burambuye, aho kugeza ubu amaze kurebwa mu gihe cy’imyaka 7 inshuri Miliyoni 1.3 kuri youtube, iyi ndirimbo ikaba rero yarishimiwe cyane, abariho icyo gihe barabizi cyane uko byari byifashe.
N’ubu kandi, iteka abantu baba bifuza kumenya ubuzima bw’uyu muryango wa Tom Close nk’icyamamare yaba mu myidagaduro no mu buzima rusange bwa Politike y’igihugu.
‘My Vow’ ya Meddy igiye kuzuza amezi atatu isohotse imaze kurebwa inshuro Miliyoni zirenga 8.1 kuri ‘youtube’, ibintu bitaragirwa n’undi munyarwanda mu gihe nk’icyo dore ko mu masaha 24 yayo ya mbere, yari yamaze kurebwa na Miliyoni 1. Iyi ndirimbo siyo yonyine yagaragajwemo ibijyanye n’ubukwe bwa Meddy, kuko yahise ashyira hanze indi yitwa ‘Queen of Sheba’ nayo imaze kurebwa inshuro Miliyoni 3.2 mu kwezi kumwe kubura amasaha macye.
Indirimbo za Meddy uko ari ebyiri zikaba zarakurikiwe n’indirimbo yitwa “Bambe” ya Papa Cyangwe na Social Mula, mu gihe kiyingayinga amezi 2 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 1, umusaruro mwiza kuri youtube, ndetse umusaruro uri mu ya mbere aba bahanzi bombi bagize mu gihe gito; gusa inkuru y’iyi ndirimbo ikaba itandukanye n’iy’izabanje kuko ubukwe bwavugwaga ko ari ubwa Rocky na Carmene butigeze bubaho byari ukuryoshya imyidagaduro.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 19 Ukwakira 2021, hasohotse indirimbo ya Igor Mabano
yasangirijemo abakunzi b’umuziki nyarwanda bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze
ubukwe bwe bwabaye mu buryo bw’ibanga rikomeye, kuburyo amafoto n’amashusho
byagiye hanze byasaga nkibitaragize icyo byerekana.
Nyuma y’izi ndirimbo zigera kuri 4 zimaze gusohoka
mu mezi macye cyane zivuga ku bukwe, hategerejwe izindi zirimo iya Yvan Muzika na Masamba Intore, yavugishije benshi kubera Marina bibaza niba
uyu mukobwa yaba yakoze ubukwe nyuma y’amafoto yari yakwirakwiye amwerekana mu
ikanzu y’ubukwe, nyamara bikaza kurangira byemejwe ko ari indirimbo.
Kuri ubu kandi, hategerejwe byange bikunde indirimbo
izagaragarizwamo amashusho y’ubukwe bwa Mico The Best buherutse kuba, nabwo
nk’uko ibindi byamamare byose bimaze iminsi bibigenza nawe amahirwe menshi akaba
ari uko atabura kugendera muri uwo mujyo.
Andi mashusho benshi bakwiye kwitega ni ay’indirimbo
igaragaramo Pamella na The Ben bakina umukino w’urukundo urimo n’ukuri, aho
bamaze iminsi mu birwa bya Maldives
ndetse agaragaza uko uyu muhanzi yasabye ko yazabana n’uwo yihebeye.
Bwazaba kandi aribwo bwa mbere aba bombi bagaragaye
mu buryo busa nk’aho bwagutse bari kumwe, kuko iteka amashusho ajya hanze aba ari
ay’amasegonda ndetse kugeza ubu inkuru iri kuvugwa ahantu hanyuranye
ni iy’urukundo rwabo bombi.
Ubukwe bwabo buteregerezanyijwe amatsiko n’imbaga y’abakunzi b’umuziki nyarwanda, bakunda by’umwihariko ijwi n’ibihangano
by’uyu muhanzi kuva mu mwaka wa 2007, ubwo yakoreraga mu gicucu cya Tom Close
kugera atangiye byeruye umuziki, mu mwaka wa 2008.
Ikindi gitegerejwe kuri uyu muhanzi vuba, akaba ari Album
amaze imyaka itatu akoraho benshi bakomeza kumubaza igihe azayishyirira hanze
ku mbuga, dore ko bamwe mu bantu be ba hafi bayumvise bayirahira bemeza ko ari
inziza.
“My Vow” niyo ndirimbo yongeye gusembura umuco wo gusangiza abafana b’abahanzi ibihe byiza byaranze ubukwe bwabo, nyuma y'imyaka myinshi bidakorwa gutyo
Igor Mabano uri mu bahanzi bakiri bato nyamara uherutse gushaka, ari mubayobotse umujyo wo gukorera indirimbo abakunzi n'abagore bari kumwe, aho yaraye ashyize hanze iyitwa “The One” igaragaramo ibihe byaranze ubukwe bwe
The Ben nawe wamaze gutera intambwe ibanziriza imihango y'ubukwe yambika impeta umukunzi we Pamella, hitezwe ko azashyira hanze indirimbo irimo umukunzi we bari mu myiteguro y'ubukwe, izanagaragaza ibihe by’agatangaza bagiriye mu birwa bya Maldives
Mico The Best uherutse gutangaza ko ukwezi kwa buki yakuronkeyemo imbaraga zizamufasha mu bihe biri imbere, by'umwihariko mu mwuga we, aherutse gukora ubukwe mu mpera za nawe hakaba hari amahirwe menshi ko yazasangiza abamukurikira uko byari byifashe mu bukwe mu ndirimbo
Ikitswe ubukwe bwa Rocky Kimomo na Carmene nabwo bwavuyemo indirimbo yanyuze benshi yitwa “Bambe” ya Papa Cangwe na Social Mula, kuri ubu mu gihe kibura amasaha macye ikamara amezi 2 yamaze kuzuza inshuro Miliyoni z’abayirebye
Marina nawe byari byahwihwishijwe ko yakoze ubukwe nyamara yari amafoto yafashwe nk’uko amakuru y’abari bahari abivuga, mu gufata amashusho y'indirimbo ya Yvan Muzik na Masamba
TANGA IGITECYEREZO