RFL
Kigali

Ibintu 20 bitangaje ushobora kuba utari uzi ku byerekeye ubwonko n’imikorere yabwo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/10/2021 0:02
0


Ubwonko ni igice gikomeye mu mubiri w’umuntu, kandi ni ikintu cyumvikana kuko nta na kimwe washobora gukora utabufite. Ibi kandi birumvikana kuko ubwenge n’intekerezo zose ari ho zikorerwa ndetse ni nabwo buyobora imikorere y’umubiri wacu wose.



Hari ibintu 20 bitangaje ushobora kuba utari uzi kubyerekeye ubwonko n’imikorere yabwo:

1. Ubwonko bw’umuntu mukuru burya bupima kugeza ku kiro n’igice (1.5kg), ni ukuvuga hafi 2% by’uburemere bw’umubiri wose nyamara bugakoresha 20% by’ingufu zose umubiri ukoresha.

2. Bukoresha ingufu zingana n’izikoreshwa n’itara rya watts 10.

3. Burya mubibugize, 80% ni amazi.

4. Kuva umwana avutse kugeza umwana agejeje imyaka 5, ubwonko buba bukura ndetse bunakora cyane kurenza mu bihe bindi.

5. Uturemangingo two mu bwonko, kimwe n’uturandaryi twaho ntibijya byisana. Ndetse n’iyo bipfuye ntibisimburwa.

6. Ubushakashatsi bugaragaza ko ubushobozi  bwo kubika ibintu bugera kuri Terabyte 10 (ubwo ni Gigabyte 10,000).

7. N’ubwo buri mu mutwe ariko ntaho buhurira n’amagufa akoze umutwe ahubwo bukikijwe n’amatembabuzi azwi nka “cerebrospinal fluid”.

8. Ubusanzwe  bugizwe n’ibice 3 by’ingenzi aribyo “cerebrum”, “cerebellum” na “brain stem” ariyo ikomeza igera mu rutirigongo.

9. Gutekereza, amarangamutima hamwe n’ibyiyumviro bibera mu gace k’ubwonko ka cerebrum.

10. Imikorere y’ingingo z’umubiri, uburinganire byo biyoborwa n’agace ka cerebellum.

11. Agace ka brain stem ko akamaro kako ni uguhuza ubwonko n’urutirigongo ndetse kayobora imikorere idakenera ubushake nko gutera k’umutima, guhumeka n’indi.

12. Burya ubwonko burimo ibice 2; igitangaje ni uko igice cy’iburyo kiyobora ibice by’umubiri by’ibumoso naho icy’iburyo kikayobora imikorere y’ibice by’umubiri by’ibumoso.

13. Ku bwonko, hashamikiyeho imyakura 12. Iyo myakura akamaro kayo ni ugutuma umutima ukora, hakora ibyiyumviro n’imikorere y’imikaya yo mu maso.

14. Ubwonko kandi ni bwo buyobora utundi turandaryi turenga za miliyari, tujyana ubutumwa mu bice byose by’umubiri.

15. Agace ka hippocampus niko kagenewe kubika ibintu byose bikubayeho kugira ujye ubyibuka.

16. Bukoreshwa n’ibimeze nk’amashanyarazi, bikaza mu buryo bw’itegeko binyuze mu ntekerezo, imikaya n’amarangamutima.

17. N’ubwo bukora kandi bugakora vuba, ariko hagati ya 1% na 16% nibyo bishobora gukorwa mu gihe kimwe. Ushobora kureba umupira uri no kurya, cyangwa kwandika uri no kuririmba, gutyo gutyo

18. Mu mwuka mwiza wa oxygen wose twinjiza, hafi 25% byose bikoreshwa n’ubwonko

19. Uturemangingo tw’ubwonko tuzwi nka neurons uvukana, nitwo ugumana kugeza upfuye, bivuze ko nta gusimbuzwa ahubwo iyo hagize akangirika ntigasimbuzwa.

20. Mu rwego rwo gutuma bukora neza, hari ibyo kurya ugomba kwitaho: shokola z’umukara, amafi, utubuto (sesame, ibihwagari, ubunyobwa,…), kimwe n’ibindi bintu byose bikungahaye kuri potassium, calcium n’ibinure bya omega-3.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND