Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yafashije ikipe yakiniraga gukura inota rimwe kuyo bari bahanganye mu mukino wo gukusanya inkunga yo gufasha abababaye, nyuma yo gutsinda penaliti yatumye amakipe yombi agwa miswi 1-1.
Ku
wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, mu mujyi wa Poissy uri hafi ya Paris,
habereye umukino ugamije gukusanya inkunga yo gufasha abababaye, ukaba wahuje
amakipe abiri, imwe yiganjemo ibyamamare byakinnye umupira w’amaguru ku rwego
rw’ababigize umwuga bari kumwe na perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, indi
ikaba yarimo abakozi b’ibitaro bya Poissy/Saint-Germain-en-Laye.
Muri
uyu mukino, Perezida Macron yakinnye mu kibuga hagati yambaye nimero 3 mu
mugongo. Umukinnyi bakinanaga yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina biba ngombwa
ko umusifuzi atanga penaliti, maze ihabwa Perezida Macron wayiteye neza arayinjiza, bifasha ikipe ye kudatsindwa.
Macron
w’imyaka 43, yateye umupira hasi ujya hagati mu izamu, ariko umunyezamu ajya mu
ruhande rw’iburyo. Umunyezamu yagerageje gukoza ikirenge ku mupira, ariko
ntiyabasha kuwubuza kurenga umurongo w’izamu.
Igitego
Macron yatsinze, cyinjiye nyuma y’iminota 10 umukino utangiye, cyatumye amakipe
yombi anganya igitego 1-1.
Mu
ikipe ya Perezida Macron, harimo Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal yo mu
Bwongereza, Marcel Desailly na Christian Karembeu bakiniye u Bufaransa.
Ikipe yarimo Perezida Macron na Arsene Wenger
Perezida Macron yatsinze igitego cya Penaliti muri uyu mukino cyatumye ikipe ye ibona inota rimwe
Abakinnyi bishimira igitego cya Perezida Macron
TANGA IGITECYEREZO