RFL
Kigali

Yayiguze arenga ½ cya Miliyari Frw: Zlatan yaguze imodoka y'agatangaza ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 40 akiri mu kibuga-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/10/2021 9:53
0


Rutahizamu w’ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani, wanakiniye Manchester United na PSG, Zlatan Ibrahimovic yizihije isabukuru y’imyaka 40 mu buryo budasanzwe, ubwo yaguraga imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Ferrari yatanzeho asaga Miliyoni 550 Frw.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Ukwakira 2021, ni bwo Zlatan Ibrahimovic yizihije isabukuru y’imyaka 40 y’amavuko, agejeje akiri mu kibuga kandi agaragaza imbaraga nyinshi no kuzakomeza gukina mu bihe biri imbere, iyi sabukuru Zlatan yayizihije mu buryo budasanzwe yigurira imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Ferrari Sf90 Stradale nshya, yatanzeho £400,000 (550,039,284 Frw).

Zlatan yatanze ibihumbi 400.000 by’amapawundi kuri Ferrari Sf90 Stradale iri mu zihenze kandi zigezweho ku Isi. Iyi ikaba ari yo modoka ya mbere ikoresha amashanyarazi kandi ishobora gukoresha umuvuduko wo hejuru ugera kuri 211mph.

Uyu munyabigwi muri ruhago ya Sweden yasangije ifoto y’iyi modoka abakunzi be kuri Instagram, arangije yandikaho amagambo agira ati: "Isabukuru nziza kuri Zlatan".

Zlatana bisa nk'aho yamaze kubigira umuco kuko asigaye yigurira imodoka nshya ku isabukuru y’amavuko kuko yanabikoze ubwo yuzuzaga imyaka 38 na 39.

Uyu rutahizamu wahoze akinira Manchester United yatanze miliyoni 1.4 z'amapawundi agura Ferrari Monza SP2 idasanzwe mu myaka ibiri ishize.

Zlatan ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 39, yiguriye imodoka itukura iri mu bwoko bwa Porsche 911 Targa 4S Heritage Design Edition.

Ntabwo izi arizo modoka zonyine uyu rutahizamu wanakiniye Paris Saint-Germain afite kuko mu igarage ye yuzuye imodoka z’amoko atandukanye.

Zlatan ubu akinira ikipe ya AC Milan ndetse iyi kipe nayo yamukoreye ikirori cyo kwishimana ku isabukuru ye y’amavuko aho yagaragaye aturitsa champagne ari kumwe na bagenzi be bakinana.

Kuva yagaruka muri AC Milan mu mwaka w’imikino wa 2019/20, Zlatan amaze kuyitsindira ibitego 29 mu mikino 48 amaze gukina, ubwo yaherukaga muri iyi kipe mu 2010-2012, Zlatan yatsindiye AC Milan ibitego 56 mu mikino 85, mbere yo kwerekeza muri Paris Saint Germain.

Zlatan aturitsa Champagne na bagenzi be bakinana muri AC Milan

Zlatan yaguze imodoka ya miliyoni zisaga 550 Frw ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 40

Zlatan ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ubusatirizi bwa AC Milan 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND