RFL
Kigali

Volleyball: Amateka yisubiyemo! Tunisia yisubije igikombe na none itsinze Cameroun ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/09/2021 3:53
0


Ni umwaka udasanzwe ku gihugu cya Tunisia cyisubije igikombe cya Afurika cya Volleyball gitsinze Cameroun ku mukino wa nyuma amaseti 3-1, buzuza inshuro ya Gatatu begukanye iki gikombe bikurikiranya batera ikirenge mu cya Misiri, nayo yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa u Rwanda rwasoje ku mwanya wa Gatandatu.



Irushanwa ry’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo ryari rimaze icyumweru ribera muri Kigali Arena ryasojwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nzeri 2021, ryegukanwe na Tunisia itsinze Cameroun amaseti 3-1.

Uyu mukino wasaga nk’uwisubiyemo bijyanye n’umukino wa nyuma muri iri rushanwa mu mwaka wa 2019, watangiye Cameroun iri hejuru cyane mu mikinire ndetse iza kwegukana iseti ya mbere ku manota 25-16 ya Tunisia, benshi mu bakunzi b’uyu mukino batekereza ko Cameroun ishobora kuza gukora agashya kuri uyu mukino wa nyuma.

Gusa ariko uko bamwe babitekerezaga siko byagenze kuko Cameroun yahise itsindwa amaseti atatu yose yakurikiyeho biyiviramo gutakaza umukino.

Tunisia yatsinze iseti ya Kabiri ku manota 25-21, ndetse inatsinda iyta Gatatu ku manota 25-21, yongera kandi gutsinda iseti ya Kane ari nayo yasoje umukino ku manota 25-16, bituma umukino urangira ku ntsinzi ya Tunisia y;amaseti 3-1.

Niu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Tunisia itsindira Cameroun ku mukino wa nyuma muri iri rushanwa, kuko yaherukaga kuyitsinda mu 2019 ikanayitwara igikombe, ndetse ni inshuro ya Gatatu yikurikiranya igihugu cya Tunisia cyegukana iri rushanwa.

Tunisia iratera ikirenge mu cya Misiri yegukanye iri rushanwa inshuro esheshatu yikurikiranya.

Ikipe y’igihugu ya Tunisia yahembwe umudali wa zahabu ndetse inahabwa igikombe.

Umwanya wa Gatatu muri iri rushabwa wegukanwe na Misiri itsinze Maroc amaseri 3-1. 

Tunisia na Maroc nibyo bihugu bizahagararira umugabane wa Afurika muri shampiyona y'Isi.

Umunya-Maroc Mohamed El Hachdadi niwe wabaye umukinnyi wahize abandi muri iri rushanwa nyafurika.

Uko amakipe Umunani ya mbere yakurikiranye muri iri rushanwa:

1.    Tunisia

2.   Cameroon

3.   Egypt

4.    Morocco

5.   Uganda

6.   Rwanda

7.   Nigeria

8.   RD Congo 

Uko ibihugu 16 byakurikiranye muri iri rushanwa

Tunisia yasubiriye Cameroun iyitwara igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri yikurikiranya


Abanya-Tunisia bishimira intsinzi yo kwegukana igikombe cya Afurika


Igikombe cya Afurika cyongeye gisubira i Tunis

Mohamed El Hachdadi ukomoka muri Maroc yabaye umukinnyi w'irushanwa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND