RFL
Kigali

Ikiganiro ‘Urukiko’ cyakunzwe na benshi kuri Radio 10 kigiye kwimukira ku yindi Radio nshya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/09/2021 13:29
3


Ikiganiro cy’imikino cyitwa ‘Urukiko’ cyamaze igihe kirekire gikunzwe na benshi ndetse kiyoboye ibindi byose mu Rwanda, cyatambukaga kuri Radio 10, kigiye kwimukira kuri Fine FM nyuma y’ibibazo byabaye ku banyamakuru bagikoraga bigatuma bamwe bavanwa kuri micro bagahabwa izindi nshingano.



Iki kiganiro cyakorwaga na Axel Horaho, Kalisa Bruno Taifa, Kazungu Claver na Sam Karenzi buri munsi kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu guhera saa 10h kugeza saa 13h, biravugwa ko aba banyamakuru bamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Fine FM, ku buryo bagomba gutangira ibiganiro bitarenze tariki 1 Ukwakira 2021.

Amakuru Inyarwanda.com yahawe n’umwe mu bari hafi y’aba banyamakuru avuga ko Sam Karenzi, Bruno Taifa na Axel Horaho banamaze gusinya amasezerano kuri iyi radiyo nshya igisigaye ari ugusoza ayo bari bafite kuri Radio10.

Ntabwo Kazungu Clever ari mu basinye amasezerano ku ikubitiro, gusa uwahaye amakuru Inyarwanda yavuze ko nawe biri muri gahunda ikiganiro kizajya gutangira yaramaze gusinya amasezerano, bagatangira n’ubundi ari itsinda ry’abanyamakuru Bane nkuko batangiye kuri Radio10.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021, ni bwo aba banyamakuru basinye aya masezerano uretse Taifa Bruno wajyanye n’ikipe ya APR FC hanze y’u Rwanda utarabashije kugera kuri Fine FM.

Ntabwo aba banyamakuru bazagenda bonyine lkuko bazajyana n’izina ry’ikiganiro "Urukiko" rikaba ritazongera gukoreshwa kuri Radio10 guhera tariki ya 01 Ukwakira 2021, ubwo bazaba bimukiye kuri Fine FM.

Twagerageje kuvugisha Sam Karenzi kugira ngo aduhe ibirambuye kuri aya makuru ari kumuvugwaho na bagenzi be, ariko ntiyitabye telephone yamuhamagaye inshuro Eshanu.

Ibi bibaye nyuma y’ibibazo byabaye ku Kiganiro Urukiko, byatumye bamwe mu banyamakuru bakoraga iki kiganiro bahindurirwa imirimo.

Tariki ya 03 Kamena 2021, nibwo byamenyekanye ko Abanyamakuru bakoraga ikiganiro Urukiko bahawe inshingano nshya n’ubuyobozi bukuru bw’iki gitangazamakuru, nyuma y’igitutu gikomeye bari bamazeho igihe kitari gito kubera inkuru batangazaga zazongaga benshi kuko nta kintu bahishaga.

Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gitambuka mu masaha y’umugoroba kuri Radio 10, mu gihe Horaho Axel yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera kuri iyi radiyo.

Aba banyamakuru bashakishwaga n’amaradiyo anyuranye nkuko byatangajwe na Sam Karenzi ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com, birangiye bemeranyije na Fine FM nyuma y’ibiganiro byari bimaze hafi ukwezi kurenga.

Abanyamakuru bakoraga ikiganiro Urukiko n'izina ry'ikiganiro bagiye kwimukira kuri Fine FM

Biravugwa ko Kazungu Clever nawe azasanga bagenzi be kuri Fine FM

Ikiganiro Urukiko cyakunzwe na benshi kubera amakuru aba agikubiyemo

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TPaul2 years ago
    Ukuri nibagukomereho
  • Yaya2 years ago
    ubundi aba banyamakuru banaryoshaga championat kubera gusesengura bakoraga debat sportif banafite amakuru y’imbere mu makipe gusa radio 10 yarahemutse ntizabona abandi bari ku rwego rwabo ishatse akwisubira ho ikabagarura vuba batarayirya gapapu gusa na Antha ntibazamusige mu nda y’isi.
  • Hardi2 years ago
    Nibagaruke rwose gusa hagize ubura muririya team uko Ari 4 nticyandyohera kazungu asigaye byaba Ari ibibazo Gusa mwese ndabafana ariko we numwihariko





Inyarwanda BACKGROUND