RFL
Kigali

Mu byishimo byinshi Rafael York ukina muri Sweden yakoze imyitozo ya mbere mu Mavubi – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/08/2021 14:11
0


Bwa mbere mu mwambaro w’Amavubi, Rafael York ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AFC Eskilstuna yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, yakoranye n’abandi imyitozo ya mbere i Agadir, aho Amavubi ari kwitegura umukino azahuramo na Mali kuri uyu wa Gatatu mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.



Rafael utazakina uyu mukino wa Mali, kubera ikibazo cy’ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda bitaraboneka, yagaragaye afite akamwemwe mu mwambaro w’Amavubi yari yambaye ku nshuro ya mbere.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha cyane ba rutahizamu, yakoze imyitozo ye ya mbere mu Mavubi mu ijoro ryo ku wa Mbere, nyuma y’amasaha make yari amaze ageze i Agadir aho ikipe y’igihugu icumbitse, aho yari kumwe na Mukunzi Yannick na we ukina muri Suède.

Ni ubwa mbere Rafael, ufite umubyeyi umwe ukomoka mu Rwanda n'undi w'umunya-Angola, azaba agiye gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda, ndetse ni nayo nshuro ya mbere yitabiriye ubutumire bw'Amavubi.

Ntabwo ari aba bakinnyi bakina hanze gusa bageze mu mwiherero w’Amavubi, kuko Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, nabo bageze Agadir ku wa Mbere hakiri kare, bakoranye n’abandi kimwe na Bizimana Djihad wahageze ahagana saa Moya z’umugoroba, ariko we akaba yakoze yambaye inkweto zisanzwe zitari izo gukinana.

Amavubi Stars azakina na Mali ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 I saa mbiri za Kigali.

Nyuma y’uwo mukino Ikipe y’Igihugu izakira Kenya mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.

Ntabwo Rafael York azagaragara mu mukino Amavubi azakina na Mali kubera ibyangombwa bitaraboneka, akaba ategerejwe ku mukino wa Kenya.

Rafael yakoze imyitozo ya mbere mu mwambaro w'Amavubi

Rafael yishimiye cyane kwambara umwambaro w'Amavubi

Rafael ntazakina umukino Amavubi azahuramo na Mali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND