Nibwo bwa mbere mu mateka y’irushanwa rya Afurika muri Basketball ‘Afrobasket’ ikipe y’igihugu Rwanda itsinze imikino ibiri yikurikiranya mu itsinda ndetse inafite n’amahirwe akomeye yo gusoza imikino y’amatsinda idatsinzwe na rimwe, mu gihe Senegal yabaye ikipe ya mbere mu irushanwa ry’uyu mwaka itsinze amanota 100.
Ikipe
y’Igihugu y’u Rwanda yatsinze ibigugu bibiri muri Afurika mu mukino wa
Basketball, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola mu mikino
ibiri ibanza yo mu itsinda A, irasoreza kuri Cap-Vert kuri uyu wa Gatandatu mu
mukino utangira saa Kumi n’ebyiri muri Kigali Arena.
Nibwo
bwa mbere u Rwanda rwakoze aya mateka yo kuyobora itsinda mu mikino ibiri ya
mbere ndetse rushobora no gusoza imikino y’amatsinda rudatsinzwe umukino n’umwe
nirwitwara neza ku mukino wa Cape-Vert uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.
U
Rwandaruri ku mwanya wa mbere mu itsinda A n’amanota ane, rurasabwa gutsinda umukino
wa Gatatu uruhuza na Cape-Vert kugira ngo rubone itike ya ¼ ako kanya kuko
rubaye urwa kabiri cyangwa urwa gatatu, rwazakina undi mukino wa kamparampaka
n’ikipe yabaye iya kabiri cyangwa iya gatatu mu itsinda B.
Imyitwarire
y’u Rwanda muri iri rushanwa yatunguye abatari bacye kubera intsinzi ku mikino
ibiri yo mu itsinda, ubwitange abakinnyi bagaragaje no guhatana kugeza ku
isegonda rya nyuma byatumye bandika amateka yo kwisasira ibigugu muri iri
rushanwa, birimo na Angola ifite ibikombe byinshi muri rushanwa.
Amateka
akomeye arakomeza kwiyandika u Rwanda nirutsinda Cape Vert rugasoza imikino yo
mu matsinda rudatsinzwe na rimwe, nabwo biza kuba bibaye ku nshuro ya mbere.
Senegal
yabaye ikipe ya mbere itsinze amanota 100 muri Afrobasket 2021
Ikipe
y’igihugu ya Senegal yihereranye Sudani y’Amajyepfo iyitsinda amanota 104 kuri
75, iba ikipe ya mbere yujuje amanota 100 muri iyi mikino ya AfroBasket.
Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, muri Kigali Arena hakomezaga imikino ya
AfroBasket 2021 yari igeze ku munsi wayo wa kane, aho mu mikino ine yakinwe
uwahuje Senegal na Sudani y’Amajepfo ari wo wa mbere ubonetsemo intsinzi
y’amanota 100.
Ni umukino
wasoje iyabaye ku wa Gatanu, watangiye Saa tatu z’ijoro wahuje Sudani
y’Amajyepfo yakinaga na Senegal yari ifite abafana benshi. Uyu mukino warangiye
Senegal itsinze ku manota 104 kuri 75 ya Sudani y’Amajyepfo.
Imikino
iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu
12h00:
Egypt vs Guinea
15h00:
Congo DR vs Angola
18h00:
Rwanda vs Cape Verde
21h00:
Tunisia vs Central African Rep.
Bwa mbere u Rwanda rushobora gusoza imikino y'amatsinda rudatsinzwe umukino n'umwe
U Rwanda rwagaragaje gukotana mu mikino ibiri ya mbere mu itsinda A
TANGA IGITECYEREZO