RFL
Kigali

Kuki Kwizera Olivier na Muhire Kevin batagaragaye ku rutonde APR FC izakoresha muri CAF Champions League?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/08/2021 13:08
0


Hashize iminsi bivugwa ko ikipe ya APR FC yaba yaratanze ku rutonde izakoresha mu mikino ya CAF Champions League abakinnyi bafitiye andi makipe amasezerano, barimo umunyezamu Kwizera Olivier, Muhire Kevin n’abandi, gusa urutonde iyi kipe yatanze izakoresha muri iyi mikino ntabwo bagaragaramo, ndetse hari n’abasanzwe bayikinira batari ku rutonde



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kanama 2021, ni bwo hagaragaye urutonde rw’abakinnyi amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika azakoresha, haba kuri APR FC na AS Kigali. Nta mukinnyi watunguranye mu ikipe ya AS Kigali kuko abo izakoresha basanzwe bazwi, gusa ku ruhande rwa APR FC hagaragaye amazina mashya y’abanyezamu babiri batakiniye iyi kipe mu mwaka ushize ari bo Kenese Armel na Mutabaruka Alexandre.


Kanese Armel ari mu bakinnyi bazakoreshwa na APR FC muri CAF Champions League

Uru rutonde kandi ntabwo rugaragaraho myugariro Mutsinzi Ange kuri ubu uri kubarizwa mu igeragezwa mu Ikipe ya Oud - Heverlee Leuven yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi. Mu yandi mazina mashya ari kuri rwo rutonde rw’abakinnyi 28 batanzwe muri CAF harimo Nsabimana Aimable, Karera Hassan, Mugisha Bonheur, Kwitonda Alain, Mugisha Gilbert na Nsengiyumva I’rshad, bose baguzwe muri iyi mpeshyi.

Kuki Kwizera Olivier, Muhire Kevin n’abandib bavuzwe batari kuri urwo rutonde?

Nyuma y'uko umwaka w’imiikino wa 2020/21 usojwe APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona, byavuzwe ko umutoza mukuru w’iyi kipe y’ingabo z’igihugu hari urutonde rw’abakinnyi bane bakina muri Rayon Sports, yasabye ubuyobozi ko bwamugurira.


Abo bakinnyi bayobowe n’umunyezamu Kwizera Olivier, Muhire Kevin na Nishimwe Blaise bakina mu kibuga hagati ndetse na myugariro Niyigena Clement.

Aba bakinnyi bose bafite amasezerano muri Rayon Sports, bivuze ko ikipe yose ibashaka yabanza ikavugana n’iyi kipe bafitiye amasezerano. Bamwe muri aba bakinnyi bakoze ibishoboka byose ngo basese amasezerano bafitanye na Rayon Sports kugira ngo berekeze muri APR FC, ariko biranga bagongwa n’amategeko.

Umunyezamu Kwizera Olivier yabanje gutangaza ko asezeye burundu ku mupira w’amaguru kugira ngo aburizemo amasezerano y’umwaka umwe afitiye Rayon Sports kugira ngo azabone uko yerekeza muri APR FC yigurishije, gusa yasanze amategeko ahabanye n’ibyo atekereza, yisubiraho agaruka mu kibuga ahita anahamagarwa mu ikipe y’igihugu yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022.


Nishimwe Blaise ukina mu kibuga hagati yakoze ibishoboka byose kugira ngo asese amasezerano na Rayon Sports agifitiye asezerano y’imyaka ibiri, ndetse anajyana mu manza iyi kipe ariko birangira atsinzwe.

Uyu mukinnyi wifujwe cyane na APR FC ndetse akanagirana ibiganiro  n’ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse binavugwa ko yari yatangiye kwitabira inama zitandukanye z’abakinnyi ba APR FC, gusa nyuma yahoo atsindiwe urubanza yarezemo Rayon Sports ashaka gusesa amasezerano, inzozi ze zo kwerekeza muri iyi kipe yamwifuje cyane muri iyi mpeshyi.


Muhire Kevin wifujwe n’umutoza Adil Mohamed wa APR FC, nta bushake afite bwo kwerekeza muri iyi kipe kuko yatangaje ko adashaka kuyiknra bituma imuzinukwa ndetse akurwa ku rutonde rw’abakinnyi yifuzaga kuzakoresha mu mikino Nyafurika.

Nyuma y’ibi bibazo by’uruhererekane abakinnyi APR FC yifuzaga bahuye nabyo, byatumye mu bakinnyi yateganyaga gukoresha muri iyi mikino itababona ihitamo kuzakoresha abo ifite.

Urutonde rw’abakinnyi 28 APR FC yatanze muri CAF:

Kenese Armel, Ndayishimiye Dieudonne, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Karera Hassan, Rwabuhihi Aime Placide, Nizeyimana Djuma, Itangishaka Blaise, Jacques Tuyisenge, Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert, Ngabonziza Gylain, Mutabaruka Alexandre, Byiringiro Lague, Mugisha Bonheur, Heritier Ahishakiye, Nshuti Innocent, Buregeya Prince, Kwitonda Alain, Keddy Nsanzimfura, Bizimana Yannick, Nseniyumva Ir’shad, Omborenga Fitina, Ishimwe Anicet, Ruboneka Bosco, Nshimiyimana Yunusu, Mugunga Yves na Ishimwe Pierre.


APR FC izahura na Mogadishu City Club mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League rizakinwa hagati ya tariki ya 10 n’iya 19 Nzeri 2021.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND