RFL
Kigali

Myugariro wa Rayon Sports Muvandimwe yibarutse imfura nyuma y’amezi abiri arushinze

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/08/2021 17:46
0


Myugariro w’ibumoso ukinira Rayon Sports, Muvandimwe JMV n’umugore we Umwari Rurangwa Irène ukwi ku izina rya Soleil, bari mu byishimo byinshi byo kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umuhungu nyuma y’amezi abiri barushinze.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, nibwo impundu zavuze mu muryango wa Muvandimwe na Rurangwa nyuma yo kwibaruka imfura y’umuhungu.

Ku wa 20 Kamena 2021 nibwo uyu myugariro yateye ivi asaba umukunzi we ko yazamubera umugore w’isezerano. Ni ibirori byabereye muri The Manor Hotel iherereye i Nyarutarama ndetse biba hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ku wa 22 Kamena 2021 nibwo Muvandimwe na Umwari basezeraniye mu Murenge wa Nyakanda mu Karere ka Nyarugenge, ko biyemeje kuzabana mu buryo bwemewe n’amategeko nk’umugore n’umugabo.

Muvandimwe aherutse gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na Police FC yari amazemo igihe kirekire.

Uyu mukinnyi wigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, nta mukino n’umwe arakinira Rayon Sports kuko yayisinyiye muri iyi mpeshyi ubwo shampiyona yari irangiye, akaba azatangira gukinira iyi kipe ikundwa n’abanyarwanda benshi mu mwaka utaha w’imikino.

Muvandimwe ukinira Rayon Sports n'umugore we Rurangwa bibarutse imfura y'umuhungu 

Hashize hafi amezi abiri aba bombi bemeranyije kubana nk'umugabo n'umugore imbere y'amategeko

Hashize iminsi micye Muvandimwe asinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka ibiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND