RFL
Kigali

Messi yatumye imbuga nkoranyamabaga za PSG zikurikirwa n’abantu Miliyoni 4 bashya mu minsi itatu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/08/2021 11:22
0


Mu minsi itatu gusa uhereye igihe Messi yatangazaga ko ari mu biganiro n’ikipe ya Paris Saint Germain kugeza umunsi yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri, imbuga nkoranyambaga z’iyi kipe zimaze gukurikirwa n’abantu bashya barenga miliyoni Enye.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, ni bwo Umunya-Argentine ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ashobora kongerwa mu ikipe ya PSG yo mu Bufaransa nyuma yo gutandukana na FC Barcelona yakiniye imyaka 21.

Nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima akanashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwa muri iyi kipe y’ubukombe i Paris, Messi yahawe nimero 30 azajya yambara, anatemberezwa ikibuga cya Parcs des Prince azakiniraho.

Akimara gusinya Messi yagize ati "Mpanze amaso gutangira ubuzima bushya mu mwuga wanjye hano i Paris. Ikipe n’intego zayo bihuye neza cyane n’ibyanjye. Ndajwe ishinga no kubaka ikintu gikomeye kuri iyi kipe n’abafana bayo. Sinjye uzabona nteye intambwe yerekeza mu kibuga cya Parc des Princes”.

Messi w’imyaka 34 agiye kuzajya ahembwa miliyoni 35 z’amayero buri mwaka muri PSG ndetse azanwe kugira ngo aheshe iyi kipe igikombe cya UEFA Champions League itaratwara mu mateka yayo.

Iyi ni inkuru yashimishije benshi mu bakunzi ba PSG ndetse n’abandi bakunda uyu mukinnyi, bifuzaga ko ava muri Barcelona yari amazemo imyaka 21 akerekeza ahandi agahura n’ubuzima bushya.

Ibi byatumye imbuga nkoranyambaga z’iyi kipe zikurikirwa n’abantu benshi mu gihe gito cyane, ibintu bitari byarigeze bibaho mu mateka y’iyi kipe.

Mu minsi itatu gusa, ubwo byamenyekanaga ko Messi yatangiye ibiganiro na PSG ndetse binageze kure, imbuga nkoranyambaga za PSG zakurikiwe n’abantu bashya barenga miliyoni 4.

Urukuta rwa Instagram rw’iyi kipe rwakurikiwe n’abantu bashya barenga miliyoni ebyiri, Abarenga ibihumbi 300 bakurikira urubuga rwa PSG kuri Facebook, mu gihe abarenga Miliyoni 1.5 bakurikiye Urukuta rwa Twitter na YouTube ya PSG.

Nibwo bwa mbere bibaye mu mateka y’iyi kipe, bitigeze binabaho ubwo yaguraga Neymar akayabo avuye muri Barcelona. Ikinyamakuru Goal gitangaza ko ibi bikunze kuba cyane iyo amakipe aguze abakinnyi b’ibihangange ku Isi gusa biba akarusho kuri Messi na Cristiano.

Iki kinyamakuru kivuga ko ubwo Juventus yaguraga Cristiano Ronaldo mu 2018, mu gihe gito Imbuga nkoranyambaga z’iyi kipe zahise zikurikirwa n’abantu bashya miliyoni 2.2, Mu mwaka umwe n’igice gusa abantu barenga miliyoni 31 batangiye kugura ibintu bitandukanye banyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe.

Messi yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri PSG avuye muri Barcelona

Gusinyisha Messi byatumye imbuga nkoranyambaga za PSG ziyobokwa cyane

Messi azambara nimero 30 muri PSG

Abafana ba PSG bakiriye Messi nka Yesu ageze i Yerusalemu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND