RFL
Kigali

Inkomoko y'umutungo wa Rihanna umugore ukize cyane kurusha abandi muri muzika ku isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/08/2021 15:33
0


Kugeza ubu umuhanzikazi Rihanna arabarirwa umutungo ungana na Miliyari irenga y’amadorari bikaba bimushyira ku mwanya wa mbere ukize ku isi muri muzika nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes.



Iki cyamamare muri pop kibarirwa agaciro ka miliyari $1.7, mu gihe kompanyi ye ikora ibikoresho byo kongera uburanga bw'abagore Fenty Beauty ibarirwa agaciro ka miliyari $1.4. Ibisigaye ku mutungo we biva ahanini kuri kompanyi ye Savage x Fenty, ikora utwambaro tw'imbere tw'abagore ibarirwa agaciro ka miliyoni $270. Undi mutungo usigaye ni uwo avana muri muzika no gukina filime. Rihanna ubu ni uwa kabiri nyuma ya Oprah Winfrey nk'umugore ukize cyane mu bijyanye n'imyidagaduro.


Ubusanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Robyn Fenty, yafunguye Fenty Beauty mu 2017 afatanyije na kompanyi y'imirimbo ihenze LVMH. Icyo gihe, yavuze ko intego y'ibikorwa bye ari ugufasha abagore kugira uburanga dore ko yatangiranye n’amoko 40 y'ibyo gusiga uburanga. Ibicuruzwa by’uyu muhanzi byakunzwe cyane byaganishije ku cyo bise "Fenty Effect" aho kompanyi zindi zikora nk'ibyo byabaye ngombwa ko zagura ibicuruzwa zakoraga byo kunoza uburanga.


Fenty Beauty yinjije arenga miliyoni $550 mu mwaka wayo wa mbere, nk'uko bivugwa na LVMH. Gusa business zose za Rihanna ntabwo zamuhiriye. Mu ntangiriro z'uyu maka, uyu mukobwa w'imyaka 33 yumvikanye na LVMH bafunga ishami rya Fenty rikora imyenda nyuma y'imyaka itageze kuri ibiri rikora. Rihanna ukomoka ku kirwa cya Barbados yagurishije kopi zirenga miliyoni 250 za muzika ye, ariko kuva mu 2016 ntarasohora album y'indirimbo. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND