Kigali

Igihugu cyantumye ngo cyirabashimira! Mu marira menshi Haruna Niyonzima yasezewe mu cyubahiro na Yanga Africans yakiniye imyaka 8 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/07/2021 9:52
0


Nyuma y’imyaka umunani y’ibigwi n’amateka ndetse n’ubuzima bushya mu ikipe ya Yanga Africans, Umunyarwanda Haruna Niyonzima yasezewe mu cyubahiro ndetse n’amarira menshi ku bafana b’iyi kipe ya rubanda batandukanye n’uwo bafata nk’intwaro akaba intwari yabo.



Ku mugoroba wo kuri uyu Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, byari ibirori bikomeye ku kibuga Uwanja wa Mkapa mu birori byo gusezera Haruna Niyonzima watandukanye n’ikipe ya Yanga Africans amaze imyaka umunani akinira.

Ibi birori byabaye nyuma y’umukino Yanga yari imaze gutsindamo Ihefu FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Feisal, mu mukino Haruna yakinnye igice cya mbere ndetse n’iminota micye y’igice cya kabiri.

Nyuma y’uyu mukino, Abakinnyi ba Yanga ndetse n’abafana bannye amazi menshi kuri Haruna mu rwego rwo ku musezera, bamwe basagwa n’amarangamutima bararira. Ibi birori byari byitabiriwe n’imbaga y’abafana ba Yanga ndetse n’abayobozi b’iyi kipe ikundwa na benshi muri Tanzania.

N’ikiniga cyinshi, mu ijambo Haruna yagejeje ku bari aho, yashimiye Abafana n’ikipe ya Yanga muri rusange uko bamwakiriye kuva umunsi wa mbere ayigezemo kugeza umunsi ayisezeyeho nyuma y’imyaka umunani ayikinira, avuga ko Yanga yamubereye umuryango n’umubyeyi mwiza.

Yagize ati ”Mbere na mbere Yanga ni umuryango wanjye, hano nahaboneye ibyiza byinshi, nabaye muri Tanzania mu mahoro, umuryango wanjye wabaye muri Tanzania mu mahoro, abana banjye bakiranwe urugwiro n’urukundo rwinshi aha, mu by'ukuri nta kindi navuga kutari ukubashimira, mwarakoze cyane.

“Yanga ni ikipe nakiniye mfitiye urukundo rwinshi, nayitoranyije kuyikinira kubera Imana ariyo yayimpitiyemo, ntabwo mfite byinshi byo kuvuga ariko icyo ntazibagirwa mu buzima bwanjye ndetse n’umuryango wanjye, ni urukundo mwatugaragarije rwatumye tuba hano mu mahoro n’ibyishimo.

“Yanga ndabakunda, gusa ntabwo mbakunda njyenyine, ahubwo n’igihugu cyose cy’u Rwanda kirabakunda, Abanyarwanda bose barabakunda, ubutumwa igihugu cyanjye cyampaye ngo mbagezeho, cyantumye ngo cyirabashimira cyane kuba mwaranyakiriye neza ndetse mukaba munansezeye neza”.

Haruna yari asoje amasezerano y’amezi atandatu yari yongereye muri Yanga SC mu mpera za 2020 nyuma yo kuyisubiramo muri Mutarama uwo mwaka.

Uyu mukinnyi w’amacenga menshi wageze muri Yanga mu 2011 avuye muri APR FC, yigaruriye imitima y’abanya-Tanzania benshi, bamuhimba amazina atandukanye agamije kumutaka no kumusingiza, kubera umupira yateraga wanyuze benshi, harimo Fundi, Baba Mzazi, Fabregas n’ayandi.

Haruna yafashije Yanga kwegukana ibikombe bitandukanye mu gihe yahamaze, birimobine bya shampiyona, igikombe kimwe cya CECAFA Kagame Cup n’ibikombe bibiri bya ‘Charity Shield’, anafasha kandi iyi kipe kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu 2016.

Mu 2017, Haruna yerekeje muri mukeba, Simba SC bibabaza cyane abafana ba Yanga bumvaga batakaje intwaro yabo ikomeye maze bahitamo gutwika nimero ye Umunani yambaraga muri Yanga. Uyu mukinnyi yafashije Simba SC kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Tanzania, anagira uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe muri ¼ cya CAF Champions League.

Mu 2020 nibwo Haruna yasubiye muri Yanga Africans avuye muri AS Kigali yari yagezemo avuye muri Simba SC. Haruna Niyonzima w’imyaka 31 y’amavuko yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda, arimo Etincelles FC, Rayon Sports na APR FC, anakinira Yanga Africans na Simba SC zo muri Tanzania.

Haruna yakinnye umukino we wa nyuma muri Yanga ubwo batsindaga Ihefu FC 2-0

Haruna yasezeye ku bakunzi n'abafana ba Yanga Aficans bari bamaranye imyaka 8

Deus Kaseke avuga ko atazibagirwa ibihe yabanyemo na Haruna Niyonzima

Haruna yasezewe na Yanga mu cyubahiro

Ifoto y'urwibutso Haruna ari kumwe n'umuryango wa Yanga Africans





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND