RFL
Kigali

Euro 2020: Rudiger yashinjwe kuruma Pogba mu mukino u Bufaransa bwatsinzemo u Budage - VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/06/2021 14:29
0


Mu mukino wo mu itsinda F mu irushanwa rya Euro 2020, u Bufaransa bwatsinzemo u Budage igitego 1-0 cyitsinzwe na Mats Hummels ku munota wa 20, wagaragayemo agashya hagati ya Antonio Rudiger na Paul Pogba nubwo amashusho atagaragaje neza ikibazo cyabaye.



Uyu mukino utari woroshye wabereye ku kibuga Puskas Arena, mu mujyi wa Budapest muri Hongrie, ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yatangiye neza urugendo rugana ku gikombe cya Euro cy’uyu mwaka itsinda u Budage 1-0.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira, Pogba yagaragaye abwira umusifuzi ko akorewe ikosa na Rudiger, afashe ku rutugu, ariko hakaba nta mashusho yabigaragazaga ahari, umusifuzi abirenza ingohe umukino urakomeza.

Mu mafoto yasohotse nyuma y’umukino, myugariro Antonio Rudiger yagaragaye ari mu mugongo wa Pogba mbere yuko agana umusifuzi amubwira ko akorewe ikosa.

Ntabwo byemejwe niba koko Rudiger yarumye Pogba, gusa benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru babonye amashusho n’amafoto kuri iri kosa ryabaye hagati ya Pogba na Rudiger, bemeje ko uyu Mudage yarumye Pogba.

Aya mashusho nasuzumwa n’ababifitiye uburenganzira harebwa ikosa Pogba yakorewe bagasanga yararumwe, Rudiger araba afite ibyago byo gufatirwa ibihano bikomeye cyane birimo no guhagarikwa imikino runaka.

Rudiger arashinjwa kuruma Pogba mu bitugu ku mukino u Bufaransa bwatsinzemo u Budage 1-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND