RFL
Kigali

Di Maria mu bakinnyi ba Paris Saint Germain bagaragaje bimwe mu byiza bitatse u Rwanda bifuza gusura – VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/06/2021 14:01
0


Abakinnyi b’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa barimo rutahizamu w’umunya-Argentine, Angel Di Maria, bagaragaje bimwe mu byiza nyaburanga bitatse u Rwanda bifuza gusura, ndetse banashishikariza abatuye Isi gusura igihugu cyiza cy’u Rwanda.



Ibi aba bakinnyi babitangaje binyuze mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, ndetse na Visit Rwanda. Aya mashusho agaragaramo abakinnyi bakomeye ba PSG, barimo Alessandro Florenzi, Ángel Di María, Moise Kean, Abdou Diallo, Rafinha Alcantra, Pablo Sarabia na Danilo Pereira, aho buri wese yanatangaje abandi bakinnyi yifuza kuzana na bo mu Rwanda.

Angel di Maria yatangaje ko yifuza gusura amashyamba arimo na Pariki ya Nyungwe, urusobe rw’ibinyabuzima, n’ibindi byiza bitatse u Rwanda, ndetse atangaza ko yifuza kuba yazana na Neymar cyangwa Marquinhos mu Rwanda, avuga ko yifuza no gusura inyamaswa zo mu gasozi, aho mu Rwanda ashobora kuhabona Intare, Ingwe, Imbogo, inkura ndetse n’inzovu.

Umutaliyani Alessandro Florenzi, yatangaje ko yifuza gusura amashyamba, ariko by’umwihariko ishyamba rya Pariki ya Nyungwe, akifuza kuba yazasura u Rwanda ari kumwe na Leandro Paredes.

Moise Kean, yatangaje ko yifuza kumenya byinshi ku muco nyarwanda, agasura n’aho abami babaga batuye, ndetse akanirebera inka nyarwanda zizwi nk’inyambo. Uyu mukinnyi yavuze ko yifuza kuzaza mu Rwanda ari kumwe na Mitchel Bakker cyangwa Thilo Kehrer, akaba yanasura inyamaswa akunda cyane “Ingagi zo mu misozi”.

Pablo Sarabia, we yifuza kureba ibyiza bitatse u Rwanda ari muri kajugujugu, akabasha guhura n’ingagi zo mu birunga. Danilo Pereira ukomoka muri Portugl, yatangaje ko yifuza gutembera u Rwanda n’igare, akareba ingagi zo mu birunga, akifuza kandi na we kuzana na Neymar.

Diallo yavuze ko yifuza kureba Inyambo zo mu Rwanda, akanamenya byinshi ku bami ba kera ndetse n’uko babagaho aho bari batuye, akaba yifuza kuzazana na Pablo Sarabia, Moise Kean cyangwa se Idrissa Gana Gueye.

Rafinha Alcantra we yifuza gusura u Rwanda akanarara mu ihema, akabasha kwirebera ingagi zo mu birunga, akaba yifuza kuzazana n’umunya-Brazil Neymar Jr.

Mu Ukuboza 2019, nibwo Ikigo cy’igihugu cy’iterambere ‘RDB’ binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ cyagiranye amasezerano y’imikoranire y’imyaka itatu n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris-Saint Germain yo mu Bufaransa. Aya masezerano agamije kwamamaza ibyiza bitatse u Rwanda no gushishikariza abatuye Isi kurusura, ndetse no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Benshi mu bakinnyi ba PSG batangaje ko bifuza gusura Pariki ya Nyungwe

Ingagi ziri mubyo aba bakinnyi bifuza gusura

Inyambo ziri mubyo Diallo yifuza gusura mu Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND