RFL
Kigali

BAL2021: Mu maso ya Perezida Kagame na Macron w'u Bufaransa, Patriots yakatishije itike ya 1/2 yisasiye Ferroviario de Maputo - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/05/2021 6:16
0


Patriots BBC yakoze ibyo yasabwaga na buri munyarwanda itsinda Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique, igera muri 1/2 cya Basketball Africa League (BAL) mu mukino witabiriwe n'abakuru b'ibihugu babiri aribo Perezida Kagame w'u Rwanda na Emmanuel Macron w'u Bufaransa uri mu ruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi, hakomezaga imikino ya 1/4 mu irushanwa rya BAL, kugira ngo hamenyekane amakipe abiri yerekeje muri 1/2.

Umukino wabimburiye indi wahuje AS Douanes na US Monastir saa 17h30' maze urangira Monastir inahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe ibishimangiye nyuma yo gutsinda itababariye Douanes amanota 86-62.

Monastir niyo yatangiye neza umukino ndetse inatsinda uduce tune twose irusha ikipe ya Douanes ku buryo bugaragara.

Monastir yatsinze agace ka mbere ku manota 19-16, 29-18, 18-13 na 20-15, bituma isoza umukino itsinze amanota 86-62, ushyizemo ikinyuranyo cy'amanota 24 yose.

US Monastir yahise ikatisha itike ya 1/2 muri iri rushanwa ishobora kwegukana.

Ku isaha ya saa tatu z'ijoro niho urugamba rukomeye rwari rutegerejwe n'abanyarwanda benshi rwanzitse, hagati ya Patriots BBC na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique.

Ikindi kintu cyakomeje uyu mukino ni uko witabiriwe n'abakuru n'ibihugu babiri, aribo Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron uri mu ruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda.

Patriots yasabwaga gutsinda uyu mukino uko byagenda kose igahesha ishema igihugu. Aba basore b'intarumikwa ntibatabye mu nama Abanyarwanda kuko bimanye u Rwanda bakotana gitwari, umukino urangira batsinze Ferroviario de Maputo amanota 73-71, bahita bakatisha itike ya 1/2 muri iri rushanwa.

Patriots yatangiye neza umukino itsinda agace ka mbere ku manota 24-15, ibifashijwemo na Gasana Kenny wari ku rwego rwo hejuru.

Ntabwo Patriots yafatiyeho kuko ititwaye neza mu duce tubiri twakurikiyeho aho yatsinzwe amanota 24-18 na 18-12, bituma iyi kipe ijya ku gitutu cyo gushaka intsinzi mu gace ka nyuma kari gasigaye gukinwa.

Patriots ibifashijwemo n'abakinnyi barimo Mugabe Arstide wigaragaje cyane atsinda amanota yari akenewe cyane na Gasana Kenny wigaragaje mu mukino wose, yatsinze agace ka Kane ari nako ka nyuma ku manota 19-14, bituma isoza umukino itsinze amanota 73-71.

Patriots yahise ikatisha itike ya 1/2 aho izahura na US Monastir iheruka kuyitsinda mu mikino yo mu matsinda.

Muri uyu mukino Gasana Kenny yatsinze amanota 23, mu gihe Mugabe Arstide yatsinze Amanota 18.

Umukino wa 1/2 uzahuza Patriots na US Monastir uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi, aho ikipe izatsinda izahita igera ku mukino wa nyuma, uwo munsi kandi hateganyijwe undi mukino wa 1/2 uzahuza Zamalek na Petro de Luanda.

Si ubwa mbere Patriots BBC na US Monastir bazaba bakinnye muri iri rushanwa kuko bari kumwe mu itsinda rya mbere, aho umukino wabahuje warangiye US Monastir itsinze Patriots ndetse iyishyiramo ikinyuranyo cy'amanota 16.


Mu mukino w'ishiraniro Patriots yatsinze Ferroviario igera muri 1/2 cya BAL

Wari umukino warimo imbaraga nyinshi n'ubwenge bwinshi

Uyu mukino witabiriwe na Perezida Kagame na Emmanuel Macron w'u Bufaransa

Yiyushye icyuya Patriots yakoze ibyo Abanyarwanda bifuzaga isezerera Ferroviario muri 1/4

Muri 1/2 Patriots izahita na US Monastir yayitsinze mu matsinda

Uko umukino wa Patriots na Ferroviario de Maputo warangiye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND