RFL
Kigali

BAL2021: Amakipe ane arimo Patriots na US Monastir zo mu itsinda A yamaze gukatisha itike ya ¼

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/05/2021 9:54
0


Mu gihe irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rigikomeje hakinwa imikino yo mu matsinda hashakwa amkipe umunani yerekeza muei ¼, ane muri yo arimo Patriots na US Monastir zo mu itsinda A yamaze kumenyekana nyuma yo gutsinda imikino ibiri yose imaze gukinwa mu matsinda.



Patriots BBC ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ryatewe inkunda na RDB binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, yabaye ikipe ya mbere ikatishije itike ya ¼ nyuma yo gutsinda GNBC yo muri Madagascar amanota 78-72, mu mukino wabaye ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Ikipe ya Petro de Louanda yo muri Angola yatsinze FAP yo muri Cameroon amanota 66 kuri 64 mu mukino wakinwe ku wa kane tariki ya 20 Gicurasi, biyigira ikipe ya Kabiri ikatishije itike yo gukina imikino ya 1/4 nyuma ya Patriots BBC.

Ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia yakurikiye Patriots barikumwe mu itsinda rimwe, ibona itike ya ¼ nyuma yo kwihererana Rivers Hoopers Basketball Club yo muri Nigera, ikayitsinda amanota 99-70, bituma ibyo mu itsinda A bisobanuka kuko amakipe abiri azakina imikino ya ¼ yamaze kumenyekana.

Mu mukino wasoje iyabaye ku wa Kane, AS Salé yo muri Maroc yatsinze AS Police yo muri Mali amanota 88 – 79, iba ikipe ya kane imaze gukatisha itike ya ¼ mu mikino ibiri yo mu matsinda imaze gukinwa, hakba hasigaye gukina umukino wa nyuma utazigera ugira impinduka kuri aya makipe yamaze gutera intambwe iyerekeza muri ¼.

Ku mukino w’umunsi wa nyuma mu itsinda A, Patriots na US Monastir zizesurana hishakamo iyobora itsinda, mu itsinda B, ku Cyumweru, Petro de Luanda izakina na AS Salé zishakamo ikipe igomba kuzamuka iyoboye itsinda mu gihe FAP na AS Police na zo zizahura, izatsinda ikazaba ifite amahirwe yo gukomeza muri ¼.

Amakipe ane amaze gukatisha itike ya 1/4 cya Basketball Africa League ni : Patriots BBC yo mu Rwanda , Petro de Luanda yo muri Angola ,Us Monastir yo muri Tuniziya na As Sale yo muri Morocco, hakaba hagomba kumenyekana andi makipe ane agomba gukurikira ayandi akaba umunani azakina imikino ya ¼.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021 ni umunsi w’ikiruhuko ku makipe yose, imikino izongera kuba ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021.


Patriots BBC yabaye ikipe ya mbere muri BAL ikatisha itike ya 1/4

Petro de Louanda yakatishije itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda imikino ibiri ya mbere mu itsinda

US Monastir iri mu itsinda rimwe na Patriots nayo yamaze kugera muri 1/4






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND