Kubaka izina biravuna gusa ni intamwe ishimisha uyiteye wese! Nyuma y'uko ikirangirire J. Cole bitangajwe ko yaje mu Rwanda mu bikorwa by'imikino ya Basketball Africa League hahise hatangazwa ko hagiye kuza rurangiranwa mu kuvanga umuziki, gusa benshi mu banyarwanda babyakiriye mu buryo butari bwiza! Ese uyu muvanzikazi w’umuziki ni muntu ki?.
Kuvanga umuziki ni impano, gusa bikaba amahire k'uwabyize kandi akaba afite uburambe. Gusa iyo bigeze ku kuba ikirangirire ibikorwa birivugira ndetse bikaba byaca intege bamwe abandi bikabatiza umurindi mu mikorere yabo. Kuri uyu munsi wa none ku muntu ukoresha imbuga nkoranyambaga inkuru ihari ni imwe ni iijyanye n’irushanwa ry’umukino w’intoki rigiye kubera mu Rwanda (Basketball Africa League).
Ubu inkuru ihari ni uko bimwe mu byamamare byo mu Rwanda biri kwibaza ku ihamagarwa ry’uyu muvanzikazi w’umuziki ufite amamamuko muri Kenya ariko wabaye ikirangirire ku rwego rw’Isi aho yamamaye cyane mu mujyi wa Texas. Akaba yaraje no guhirwa dore ko afite uduhigo yagiye akuraho.
Dj Poizon Ivy
Kuki rubanda rwacitse ururondogoro nyuma y'uko hatangajwe ko uyu mukobwa ufite inkomoko muri Kenya ari we uzaza gucuranga i Kigali? Kuki batacitse ururondogoro nyuma y'uko J.cole aje mu Rwanda kandi ashobora kuzishyurwa menshi kurusha buri umwe uzaba uri muri iri rushanwa? Gusa benshi mu batanze ibitecyerezo birengagije ko iri rushnwa ari mpuzamahanga kandi igisata cy'umuziki w'u Rwanda kirasa n'ikiri kwiyukaba kugira ngo umuziki ugere ku rwego rwifuzwa na benshi!
Byagorana hagize ubazwa umuvanzi w'umuziki ugezweho mu Rwanda, byagorana kumenya umuvanzi w'umuziki wakanyujijeho mu mwaka washize wa 2020!
Ni muntu ki Dj Poizon Ivy?
Dj Poizon Ivy ari mu ba-Dj b’abahanga bigaragaje mu kiragano gishya cy’umuziki ku rwego rw’isi dore ko yagiye yigaragaraza ndetse akaza no kuba icyogere bigeze mu bikorwa bye. Yavukiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, akurira mu Mujyi wa Dellas muri Leta Texas. Ni umuhanga mu gucuranga Piano akaba n’intyoza kuri ‘Turntables’.
Menya uduhigo 5 twa Dj Poizon Ivy
1. Ni umuvanzi w’umuziki ufite ibigwi birimo kuba umugore wa mbere wavanze umuziki kuri radio WKKV-FM (Milwaukee) na KKDA K104.5 (Dallas).
Dj Poizon ari imbere mu ba Dj bashakishwa mu Burengerazuba bw’Isi, ayobora ibirori n’ibitaramo bikomeye. Mu 2016, yacuranze mu mikino ya Dallas Wings nka Dj wihariye hizihizwa imyaka 20 y’iri rushanwa
2. Afite agahigo ko gukora mu bitaramo birimo ibyamamare bikomeye ku rwego rw’isi nka Nas, Wiz Khalifa, Lupe Fiasco, B.O.B, J. Cole, Juicy J n'abandi.
3. Uyu mukobwa ni Dj wa kabiri muri Shampiyona ya NBA y’Abanyamerika. Mu 2018, yabaye Dj umwe rukumbi mu mikino ya NBA All Star Game.
4. Afitanye ubufatanye n’ibigo bikomeye birimo NBA, NBA Africa, Basketball Africa League, Spotify, RiseNation, Several major record labels, Refinery29, MLB, NCAA, United Way, Red Bull, Nike, Adidas, Reebok, The Dirk Nowitzki Foundation, The Nanci Lieberman Foundation, Snoop Dogg’s Youth Football League, Obama for America,…
5. Afite umuryango we udaharanira inyungu ”GEM-IN-I” ufasha urubyiruko gukabya inzozi mu buhanzi ndetse no mu bugeni.
TANGA IGITECYEREZO