RFL
Kigali

Igisubizo cya Kiyovu Sport ku mutoza uzasimbura Karekezi Olivier

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/05/2021 12:46
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport bwaciye amarenga ko umurundi watozaga ikipe y’igihugu ya Tanzania, Ndayiragije Etienne ari we musimbura wa Karekezi Olivier uherutse kwirukanwa azira umusaruro mubi.



Mu ijoro ryo ku Cyumweru Tariki ya 02 Gicurasi 2021, ni bwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza w’iyi kipe Karekezi Olivier kubera impamvu zitandukanye basobanuye zirimo imyitwarire idahwitse n’umusaruro mubi.

Nyuma yo gutandukana na Karekezi havuzwe amakuru menshi atandukanye y’abatoza bashobora kumusimbura, barimo Umugande Mike Mutebi watoje KCC y’iwabo na Etienne Ndayiragije watoje Taifa Stars ya Tanzania.

Mu kiganiro umunyamabanga wa Kiyovu Sports Munyengabe Omar yagiranye na InyaRwanda.com kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Gicurasi 2021, yaciye amarenga ko Ndayiragije ashobora gutangazwa nk’umutoza mushya wa Kiyovu Sports mu gihe cya vuba.

Yagize ati ”Hari urutonde rurerure rw’abatoza basabye gutoza Kiyovu Sports, Ndayiragije nawe aruriho, gusa ubu sinahita ntangaza ko yahawe akazi kuko hari abo bahanganye, sinavuga ko hari uwo twamaze kuganira kuko iyo bivuzwe ibiganiro bitararangira hari icyo byangiza mu biganira, ubwo rero ni ugutegereza byazarangara bikaba aribwo bitangazwa.

“Umutoza Kiyovu Sport ikeneye ni uwumva kandi agashyira mu bikorwa intego z’ikipe zirimo no gutwara ibikombe". Gusa amakuru Inyarwanda yahawe n’umwe mu bari hafi y’iyi kipe, avuga ko Etienne Ndayiragije yamaze kumvikana na Kiyovu Sport ndetse yanamaze kugera i Kigali aho mu gihe kitarambiranye atangazwa nk’umutoza mushya w’Urucaca.

Uyu Mutoza wanakiniye Mukura Victory Sport, biteganyijwe ko ashobora kureba umukino iyi kipe izakiramo Rayon Sports kuri uyu wa gatatu, nyuma y’uyu mukino agatangira akazi, aho iyi kipe iri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Kiyovu Sport yatsinzwe umukino wa mbere wo mu matsinda, aho yatsindiwe i Rubavu na Rutsiro FC 2-1, ikaba iseruka mu mukino wa kabiri ikina na Rayon Sports bari kumwe mu itsinda kuri uyu wa gatatu, saa cyenda kuri Stade Amahoro.

Etienne Ndayiragije watoje Taifa Stars ashobora gutangazwa nk'umutoza mushya wa Kiyovu Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND