Mu butumwa bwo kuwa 14 Werurwe 2025, Abepiskopi Gatolika basabye Abakristu kutamira bunguri ibyo babona mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kuko bishobora kubashora mu bitekerezo by'urwango n'ivanguramoko, ari na byo byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nk’uko tubikesha Kinyamateka, muri iyi baruwa Abepiskopi basabye Abakristu gushishoza ibyo basoma, bareba cyangwa bumva mu bitangazamakuru no kuri Internet kuko n'ubwo ibi bikoresho ari ingirakamaro, ari n'inkota y'amugi abiri kuko bishobora kwica cyangwa bigakiza.
Mu nyandiko yabo baragira bati: "Turasaba abakristu kutamira bunguri ibitangazwa byose mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo barangwe n’ubushishozi bwo kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi. Turasaba abakristu kudata umwanya kuri ibyo byose basoma mu binyamakuru cyangwa za youtube byuzuye inzangano, inzika, amacakubiri, ingengabiketerezo ya Jenoside."
Muri ubu butumwa, Abepiskopi banenga uburyo itangazamakuru rikoreshwa muri iki gihe n'abantu bashaka indonke cyangwa n'abafite inyungu zabo baharanira, rikayobya abantu aho guharanira ukuri rishinzwe kurengera.
Bati: "Muri iki gihe, hari amakosa atari make n’imyitwarire mibi bigaragara mu bitangazamakuru tubona hano iwacu cyangwa n’ahandi. Hari inyandiko zandikwa n’abantu batigaragaza, izikwirakwiza impuha, ibinyoma, inzangano, amacakubiri, ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi. Hari kandi abanyamakuru n’ibinyamakuru bikora bigamije inyungu z’ubucuruzi, ibyo bigakorwa ku buryo bwinshi."
Nk'uko bakomeza babigaragaza, Abepiskopi bavuga ko bababajwe n'uko bamwe mu bagaragaza aya makosa harimo n'abiyitirira Kiliziya akaba ari na ho bahera bavuga ko bitandukanyije na bo kuko Kiliziya yigisha Ivanjili y'ukuri n'urukundo itigisha inzangano no kuvangura amoko.
Bati: "Bamwe mu batangaza ibyo, harimo abatera urujijo bashaka kwigira ijwi rya Kiliziya bagamije guhesha agaciro ibitekerezo byabo kugira ngo byakirwe n’ababisoma. Abakristu n’abandi bantu bose bakunda ukuri bakwiye kumenya ko ibyo byose bikorwa n’ibitangazamakuru bidahuje n’Ivanjili Kiliziya yigisha, twitandukanyije na byo, kuko ababikora ari mu nyungu zabo, atari mu izina rya Kiliziya."
Abepiskopi basaba abakristu kwima amatwi no kwirinda abatandukira inshingano zabo bakiyegurira kwigisha kuvuga cyangwa kwandika ibitanya abanyarwanda. Bavuga ko Kiliziya itazigera ibashyigikira kuko Ubutumwa bwayo ari ukwigisha Ivanjili y’ubumwe, amahoro, ubutungane n’izindi ndangagaciro za gikristu zihuriza hamwe abana b’Imana.
Muri iki gihe cy'iterambere mu Itumanaho, birakwiye ko abantu bongera kuzirikana ku mikoreshereze y'iyi miyoboro y'ingirakamaro ariko ishobora kuba na rutwitsi igihe ikoreshejwe nabi.
Mu butumwa Papa Fransisiko yageneye umunsi Mpuzamahanga w'Itumanaho, Umwaka wa 2024, yagaragaje ko Itangazamakuru ritabereho gushyamiranya abantu ahubwo ribereyeho kubahuza mu kuri mu rukundo no mu bworoherane.
Ati "Twese duhamagariwe gushakisha no kuvuga ukuri kubera urukundo. Ibitangazamakuru ntibigomba guhembera ubushyamirane n’umujinya, ahubwo bigomba gufasha abantu gushyikirana no kujya impaka batuje kandi mu bwubahane."
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Itangazamakuru
ryabaye intwaro yakoreshejwe mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki gihe,
itangazamakuru rikwiye kwigira ku mateka kugira ngo ryirinde kugwa mu mutego
ryaguyemo ahubwo ribe umusemburo w'ubumwe, ubufatanye n'Iterambere by'igihugu.
TANGA IGITECYEREZO