RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2021: Mugisha Samuel afite icyizere ko Umunyarwanda yegukana agace ka kabiri ka Kigali-Huye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/05/2021 9:51
0


Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare, Mugisha Samuel yatangaje ko afite icyize cyinshi ko umunyarwanda yegukana agace ka kabiri kla Tour du Rwanda 2021, ka Kgli-Huye, ndetse ko nk’abakinnyi bafite icyizere ko irushanwa ry’uyu mwaka rizasigara mu Rwanda.



Ibi uyu mukinnyi yabitangaje mbere yo guhaguruka i Kigali berekeza i Huye, aho bagiye gusiganwa ku ntera y’ibilometero 120.5.

Aganira n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com mbere yo gutangira gusiganwa agace ka kabiri, Mugisha Samuel yagize ati: “Twiteguye neza agace k’uyu munsi, no ku giti cyanjye niteguye neza kandi ndumva mfite icyizere ko Umunyarwanda ashobora kwegukana agace k’uyu munsi.

“Nubwo hakiri kare ariko nakwizeza Abanyarwanda ko Tour du Rwanda y’uyu mwaka dufite icyizere ko izasigara mu Rwanda”.

Mugisha Samuel avuga ko kuba nta munyarwanda wegukanye agace ka mbere nta gikuba cyacitse kuko irushanwa rikiri ribisi kandi bagiye gukora ibishoboka byose bagahatanira intsinzi.

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kakinwe ku munsi w’ejo ku Cyumweru, aho abasiganwa bahagurukiye  Kigali Arena basoreza i Rwamagana ku ntera y’ibilometero 115,6, kegukanwe n’Umunya-Colombia Brayan Sanchez Vergara Stiven ukinira Team Medellin.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021 Tour du Rwanda irakomeza hakinwa agace ka kabiri ka Kigali- Huye ku ntera y’ibilometero 120.5.

Ku wa kabiri tariki ya 4 Gicurasi iri rushanwa rizakomeza hakinwa agace ka gatatu ka Nyanza- Gicumbi ku ntera y’ibilometero 171,6, kakaba ari nako gace karekare mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Kuva Tour du Rwanda yashyirwa ku rwego rwa 2.1, nta munyarwanda urayegukana cyangwa ngo yegukane agace na kamwe k’irushanwa.

Mugisha Samuel afite icyizere ko Tour du Rwanda 2021 izasigara mu rw'Imisozi igihumbi

Abanyarwanda baraharanira kwegukana agace ka mbere ka Tour du Rwanda iri kuri 2.1





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND