Nyuma yo kuzenguruka uturere dutandukanye tw’u Rwanda akora indirimbo z'utwo turere, umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abahanzi mu Rwanda, Tuyisenge Intore yatangiye gukora indirimbo z'Imirenge 416.
Intore Tuyisenge yakoze indirimbo z'uturere zirimo nka Karongi, Nyabihu, Gasabo, Gicumbi, Burera, Gisagara, Gatsibo, Kirehe, Nyagatare n’izindi.
Kuri ubu yatangiye gukora indirimbo z'Imirenge ahereye ku Murenge wa Niboye wo mu karere ka Kicukiro.
Yabwiye INYARWANDA ko yahereye kuri Niboye kubera ko ariwo Murenge wabaye uwa mbere wamusabye ko abakorera indirimbo nk’uko asanzwe azikorera uturere.
Ati “Nyuma yo kurangiza indirimbo z’Uturere, ubu natangiye indirimbo z’Umurenge nkaba nasoje indirimbo y’Umurenge wa Niboye aho ngira nti ‘Niboye wo guharanira inganji uri inganzamarumbo.”
Yakomeje agira ati “Nahereye ku Murenge w’inkwakuzi wabyifuje (Niboye) ko mbakorera nkuko nsanzwe mbikorera uturere.”
Intore Tuyisenge anavuga ko yahereye kuri Niboye nyuma y’uko yegerewe n’ubuyobozi bw’uyu Murenge agasanga Niboye ari Inganzamurumbo. Indirimbo yayise ‘Niboye Horana Inganji’.
Uyu muhanzi yavuze ko abatekerezaga ko ibyo kuririmba bishobora kuzamushirana bibeshya, kuko u Rwanda rufite byinshi byo kuruvuga imyato mu ngeri zitandukanye bityo ko nasoza Imirenge 416 azakora n’indirimbo z’utugari.
Yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukorera indirimbo Imirenge ubwo yakoraga indirimbo ‘Unkumbuje u Rwanda’ aho yagaragaje ibyagezweho n'ahari amahirwe abantu bakwiye gushora imari, by'umwihariko Abanyarwanda baba mu mahanga.
Ati “Nyuma naje gusanga ibyiza ari uko nagenda mbyerekana Akarere ku kandi. Ubu rero nyuma yo kuzenguruka uturere ibyakozwe mu Mirenge nabyo bikwiye kumenyekana kandi tugashimira abaturage, abayobozi n'abafatanyabikorwa babigiramo uruhare.”
Uyu muhanzi yavuze ko uru rugendo ateruye azarugeza no mu y’indi Mirenge isigaye. Kandi ko azafatanya na ba Gitifu n’abaturage mu kumenyekanisha ibyo bamaze kugeraho n’ahari amahirwe hashorwa imari mu Mirenge yabo.
Intore Tuyisenge ajya anyuzamo agakora indirimbo zivuga ku bundi buzima nk’urukundo. Hari indirimbo ‘Urudashoboka’ yakoranye na Danny Nanone, ndetse harimo indirimbo z’ubukwe yakoze ariko yahisemo gushyira imbaraga cyane ku ndirimbo zigaruka ku Bureremboneragihuga.
Anemeza kandi ko indirimbo zose wakora zifasha Umunyarwanda cyangwa undi muntu kwiyubaka no kubaka umuryango aherereyemo zimufasha cyane cyane no mu buryo bw’amikoro. Bityo ko abahanzi bakwiye kwita kubyo bakora kandi bakabikorana umurava banatekereza kuri ejo h’icyo gihangano.
Intore Tuyisenge kandi yaboneyeho umwanya wo gusaba abahanzi kwizigamira muri duke babona kuko Covid-19 ‘yadusigiye isomo rikomeye’.
Yashimye uturere n’abafatanyabikorwa bakomeje gukorana umunsi ku munsi by’umwihariko itangazamakuru. Ati “Abanyamakuru muri abo gushimwa mudufasha muri byinshi, mbese muri make mudufatiye runini.”
Umuhanzi Intore Tuyisenge yatangiye gukora indirimbo z’Imirenge 416 y’u Rwanda
Intore Tuyisenge yamaze guha Umurenge wa Niboye indirimbo yabakoreye-Aha ni mu gikorwa cyo gutaha ibikorwa by'indashyikirwa uyu murenge wagezeho
Iki gikorwa kitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Ndayisaba Fidele, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange n’abandi
TANGA IGITECYEREZO